Col Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, asanga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kwigira ku Rwanda kugira ngo abayituye babashe kugera ku bumwe n’ubwiyunge.
Kazarama uri mu batangije M23 yabitangarije mu kiganiro cyihariye cya kabiri aheruka kugirana na BWIZA TV.
Muri iki kiganiro yavuye imuzi amakimbirane n’ihangana rishingiye ku moko ryagiye riba mu burasirazuba bwa Congo guhera mu 1992, kugeza uyu munsi aho abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda babarirwa mu bihumbi magana bahunze igihugu kubera ubwicanyi no n’itotezwa bakorerwaga na bene wabo batajyaga imbizi.
Mu bahunze nk’uko Kazarama yabisobanuye harimo bamwe bafite bene wabo bagiye bicwa bakaribwa, abandi inka zabo zikanyagwa n’abarimo Abahutu ndetse n’abanye-Congo bo mu yandi moko.
Kazarama avuga kandi ko kuri ubu imitungo y’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu bihugu birimo u Rwanda na Uganda Leta ya RDC yagiye iziha abandi bantu, nyamara ba nyirayo basanzwe bayifitiye ibyangombwa.
Uyu Colonel yitanzeho urugero, avuga ko hari amazu n’ibibanza afite mu mujyi wa Bukavu anafitiye ibyangombwa yamaze kwamburwa, kuri ubu iyo mitungo ikaba yarigaruriwe n’abandi bantu.
Yavuze ko ari na ko bimeze kuri Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, kuko ngo na we hari inzu afite hafi y’ikiyaga cya Kivu yamaze kunyagwa kuri ubu ikaba ibamo abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Bijyanye n’ubwicanyi bw’indengakamere, gutotezwa no kurenganywa abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bagiye bakorerwa n’umitwe nka Nyatura, FDLR na Wazalendo ; Col Vianney Kazarama avuga ko bigoye cyane kugira ngo umuryango w’abanye-Congo wongere kugera kunga ubumwe.
Yavuze ko muri RDC hakenewe umuyobozi nka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ushobora gushyiraho Komisiyo z’Ubumwe n’Ubwiyunge, kugira ngo iki gihugu gitere ikirenge mu cy’u Rwanda rwongeye kunga ubumwe nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Nk’uko nabivuze dukeneye kwigana u Rwanda kugira tugere ku bumwe n’ubwiyunge…Dukeneye umuhuza ugomba gushyira abantu hamwe imitima y’abantu ikamuruhukiraho, njye nkunda nyakubahwa Paul Kagame kuko yaciye mu muriro ahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Nyakubahwa Paul Kagame yafashe ‘initative’ yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ndabimushimira cyane, icya kabiri acyura ziriya mpunzi ashyiraho ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Icyo kintu ndakimukundira cyane”.
Kazarama yagaragaje kandi ko hakenewe n’ubutabera kugira ngo abagiye bakora ibyaha babiryozwe.
Uyu musirikare yavuze ko kugira ngo Ubumwe n’Ubwiyunge bugererweho hadakwiye gutegerezwa ko intambara ziri mu burasirazuba bwa RDC zirangira cyangwa ngo abahunze batahuke, ko ahubwo nka M23 yagatangiye gukora ubukangurambaga mu duce igenzura mu rwego rwo kunga abadutuye.
Ni Kazarama washimye akazi gakomeye uyu mutwe umaze gukora, karimo kuba kuri ubu usa n’uwamaze kwirukana burundu FDLR muri Teritwari ya Rutshuru yahoze ari indiri y’uyu mutwe.


