ibaruwa_dabijou_yagejeje_kuri_rib_-cebec.webp

Yago yarezwe muri RIB

Sangiza iyi nkuru

Munezero Rosine wiyita Bijou Dabijou ku mbuga nkoranyambaga yareze Yago Pon Dat muri RIB bahoze bakundana amushinja kumukangisha gusebanya no kumukoreshaho ibikangisho.

Dabijou yamaze kurega Yago Pon Dat mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko yahabwa ubutabera.

Mu ibaruwa ifunguye yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena 2024 aho yashinjaga Yago bahoze bakundana kumukangisha gusebanya no kumukoreshaho ibikangisho.

Dabijou avuga ko Yago yamukangishije kumumena umutwe ndetse no gushyira hanze ubwambure bwe aho yaje no kumwoherereza amafoto y’ubwambure bwe mu rwego rwo kumwereka ko ayafite.

Si ibyo gusa uyu mugore yashyize mu ibaruwa y’ikirego, ahubwo yanagarutse ku kuntu Yago akimujomba ibikwasi yitwaje ko yigeze gufungirwa muri Nigeria ashinjwa gucuruza abakobwa gusa urukiko rukamugira umwere bityo ko Yago ntiyakabimwibukije.

Kugeze ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ntakintu rwari rwatangaza kuri iki kirego Munezero Rosine aregamo uwahoze ari umukunzi we.

Bivugwa ko umwuka mubi w’aba bombi waturutse ku mafaranga Yago abereyemo Dabijou aho yanze kuba yayamwishyura.ibaruwa_dabijou_yagejeje_kuri_rib_-cebec.webp

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *