Ruto yatangaje ko atazasinya ku mushinga w’itegeko wateje imyigaragambyo muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko atazasinya ku mushinga w’itegeko wateje imyigaragambyo ikomeye muri kiriya gihugu.

Ruto yabitangarije mu ijambo yavugiye mu biro bye, nyuma y’icyumweru mu bice bitandukanye bya Kenya hadutse imyigaragambyo ikomeye yatangijwe n’abiganjemo urubyiruko.

Ni imyigaragambyo yatewe n’umushinga w’itegeko ryerekeye imari rigamije kongera imisoro uheruka kwemezwa n’abadepite.

Ku wa Kabiri abigaragambya bagabye igitero banatwika ahakorera inzego zitandukanye za leta, zirimo ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ahakorera Urukiko rw’Ikirenga ndetse n’Ibiro bya Guverineri wa Nairobi.

Abantu barenga 10 ni bo bivugwa ko baguye muri iriya myigaragambyo nyuma yo kuraswa na Polisi.

Ruto mu ijambo rye yavuze ko nyuma yo gutega amatwi abanya-Kenya bamaganye ku bwinshi uriya mushinga w’itegeko atazawushyiraho umukono.

Yagize ati: “Nyuma yo gutekereza ku biganiro bikomeje byerekeye ibikubiye mu mushinga w’itegeko ry’imari ryo mu 2024, nanze kwemera uyu mushinga w’itegeko. Ku bw’ibyo ntabwo nzashyira umukono ku mushinga w’itegeko ry’imari wa 2024 kandi uzavaho”.

Ruto yunzemo ko yiteguye kuganira n’urubyiruko rwo muri Kenya akumva ibyifuzo byarwo.

Ati: “Ndasaba ibiganiro n’urubyiruko rwo mu gihugu cyacu kugira ngo numve ibibazo byabo, kandi ndemeranya na bo ku byo bagaragaza nk’impungenge”.

Ruto yavuze kandi ko muri Kenya hakenewe ibiganiro by’inzego zitandukanye byerekeye imyenda iki gihugu gifite ndetse n’ahazaza hacyo.

Perezida wa Kenya yanasabye ko igihugu kigabanya umubare w’amafaranga gisanzwe gikoresha, uhereye kuri Perezidansi ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *