Inyubako y’ibiro by’Akarere ka Rutsiro yatashwe muri Kamena 2016 ubu irava, bamwe mu bayitangiragamo serivisi bakaba barayivuyemo, bimukira ahandi mu bukode.
Igitangazamakuru Rwanda News 24 kivuga ko ubu abamaze kuva muri iyi nyubako y’igorofa rigeretse kabiri ari abakora mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya, kuko aho bakoreraga imvura yarahabasangaga.
Iki gitangazamakuru kandi cyatangaje ko abakorera muri iyi nyubako bayivamo bashobora kwiyongera, kuko ngo amazi abasanga aho bakorera, bamwe bagashyiraho shitingi.

Aha ni mu nyubako y’Akarere ka Rutsiro
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence yemereye BWIZA ko iki kibazo gihari, gusa ngo nticyari gihari ubwo iyi nyubako yatahwaga. Avuga ko kuva kwayo biterwa n’uko imireko mitoya y’iyi nyubako ndetse n’amatiyo make amanura amazi.
Meya Ayinkamiye ati: “Navuga ko ari byo ariko ku rundi ruhande nkavuga ko ari defo (defaut) mu myubakire uku basigaye bubaka, byagaragaye ko umureko ari mutoya. Imvura ya hano iragwa ikaba nyinshi, ikuzura, amatiyo y’amazi ntashobore kuyavanamo yose icya rimwe. Ubwo rero ni yo mpamvu amazi nyine agaruka, akongera kugaruka mu gisenge, akinjira muri purafo (plat-fond).”
Yakomeje asobanura uko iki kibazo cyatangiye, ati: “Inyubako bayitumurikira ntabwo inzu yavaga ariko uko iminsi igenda yicuma, imvura yagiye inaba nyinshi cyane, ku buryo uriya mureko utashoboye gu-supporta ariya mazi.”
Ubuto bw’imireko bwiyongeraho ikibazo cy’amababi y’inturusu agwamo, amazi akayuzura vuba. Gusa ngo hari umukozi ushinzwe isuku ku karere, ugenda uyakuramo buri gihe uko yaguyemo.”
Meya Ayinkamiye yavuze ko mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo mu buryo bw’agateganyo, bafashe icyemezo cyo kongera amatiyo amanura amazi [kuko ayari ahari ari makeya]. Ati: “Ariko igisubizo kirambye ni ukuzakuramo uriya mureko, tukongera tugashyiramo umunini ushobora gufata amazi yose. […] Twagifatiye ingamba kandi birakorwa vuba. Icyadutindije ni uko twabanje gutanga isoko ryo kuvugurura.”
Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Mata 2015, irangira itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 750 (750,000,000 RWF). Ni imwe mu nyubako z’uturere nshya kandi z’icyitegererezo igihugu gifite.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


