Hirwa Bruno w’imyaka 4, wo mu karere ka Rutsiro wari waburiwe irengero, yasanzwe mu cyobo gifata amazi y’uruganda rutunganya Kawa rwa RWACOF yapfuye.
Ibi byabereye mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Magaba, ho mu mudugudu wa Kariba, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2024 mu masaha ashyira saa15h10.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier yatangarije BWIZA ko umukozi w’uruganda rwa RWACOF Mushonyi ariwe wabonye umurambo wa Hirwa Bruno, mu byobo bifata amazi.
Ati ” Umukozi w’uruganda rutunganya Kawa rwa RWACOF Mushonyi witwa Baziruwifashije Jean Damascene, ubwo yarimo kwahira ubwatsi bw’inka niwe wageze ku byobo bifata amazi ava muruganda, abona umurambo w’umwana, wari wabuze ku itariki 23 Kamena 2024.”
Akomeza avuga ko uyu mwana yari yagiye kwa Nyinawabo witwa Ugirumurera Sylivie uturanye ni uruganda, wavuze ko yari asanzwe ava kwa Sekuru akaza kubabura, bakaaba bari baramubuze barashakisha baraheba.
Ntihinyuka yavuze ko bisa naho umwana yayobeye mu ruganda, akagwa mu cyobo gifata amazi barongesha kawa, ngo atajya kwangiriza abaturage.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaje gukora iperereza, rufatanyije ni abayobozi b’inzego z’ibanze.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorera isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.



