img-20210726-wa0073_1.jpg

Rutunga ukekwaho ibyaha bya jenoside yoherejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Buholandi yohereje mu Rwanda Rutunga Venant w’imyaka 72 y’amavuko , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rumufatira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Rutungwa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR Rubona muri Prefecture ya Butare, yoherejwe kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda nk’uko Umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Faustin yabitangaje.

Inzego z’umutekano zataye muri yombi Rutunga mu 2019 nyuma y’aho u Rwanda rwatangaje ko rumukurikiranyeho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

img-20210726-wa0073_1.jpg
img-20210726-wa0074_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *