Abagore bakora umwuga wâubukorikori bushingiye ku muco nyarwanda bibumbiye muri koperative âAgaseke kâurukundoâ bavuga ko bakora ubukorikori bushingiye ku muco kandi bakabukora ku buryo bugezweho ku buryo agaseke bakora kakunzwe nâabanyamahanga barimo Abayapani bashatse kubajyana mu buyapani gukorerayo ubukorikori bwo kuboha Agaseke ndetse no kwigisha Abayapani baranga.
Abayapani ngo bagerarageje gusaba aba bagore kubigisha uko baboha uduseke ndetse nâindi mitako bakora ibereye ijisho, barabibemerera nubwo bwose ngo bibananira, bakabona birimo ubuhanga ari nayo mpamvu bifuje kubajyana iwabo nubwo bwose batabyemeye.
Ufitikirezi Mariya atuye mu murenge wa Muhazi amaze igihe kinini aboha agaseke ndetse niwo mwuga umutunze avuga bahisemo gukora ubukorikori bushingiye ku muco nyarwanda ariko bakabikora ku buryo butandukanye nâuko byakorwarwa kera.
Agira ati âdukora agaseke ndetse nâindi mitako ariko byerekana nâumuco wâigihugu cyacu , tubikora mu buryo bugezweho ku buryo Abanyarwanda nâabanyamahanga bakunda ibyo dukora ku buryo hari abazungu badusaba kubigisha gukora agaseke ariko bikabananira, iyo batangiye urushinge rukabajomba bahitababireka usanga batangazwa nâuburyo tugakora neza kandi bo bakabinanirwa, abashinwa nâabayapani nibo bakunze kuza ngo tubigishe uko baboha agasekeâ.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ufitikirezi akomeza avuga ko abayapani babahaye akazi ngo babajyane mu buyapani ariko banga kujyayo kuko basanga ari umuco wâigihugu baba bagurishije.
Agira ati âAbayapani baratwingize ngo tujye iwabo tujye gukorera ubukorikori bwo kuboha agaseke ariko turabyanga kuko twasanze twaba tuguranye umuco wacu amafaranga ndetse tuwubagurishije tukanagurisha amabanga yâigihuguâ.
Uretse aba bagore, abana bâabakobwa nabo kuboha agaseke bibarinda kwiyandarika ndetse no kuba bashukishwa amafaranga nâabahungu.
Gwizimpundu Christine ni umukobwa utuye mu murenge wa Munyaga, avuga ko ubukorikori bushingiye ku muco bwamufashije kwigira akagira inama urubyiruko gukunda umurimo.
Agira ati âuyu mwuga waramfashije ku buryo nabashije korora ihene, ubu nshobora kwigurira umwenda nkiyushyurira mituweli ku buryo nta kibazo na kimwe ngira ngo nanirwe kukikemurira, hari abakobwa bamwe usanga batinya kuza gukora umwuga kubera ubwibone, ugasanga abasore babashukisha amafaranga ariko nyamara babashaka kubajyana mu ngeso zibangiriza ubuzima, ariko iyo ufite umwuga ukora nta musore wagushukaâ.
Ubuyobozi bwâakarere ka Rwamagana buvuga bufite gahunda yo gufasha abagore kwiteza imbere bakorera mu makoperative no mu matsinda nkâuko byemezwa nâumuyobozi wâakarere ka Rwamgana ushinzwe imibereho myiza yâabaturage, Mutoni Jeanne .
Agira ati âabagore bo mu karere ka Rwamagana barakora cyane kandi tubashishikariza gukorera hamwe mu makoperative ndetse dufite ikigo kitwa âYego centerâ ku buryo abadafite aho bakorera bashobora kuhakorera, harimo nâabo bâagaseke kandi tuzakomeza kubakurikirana dushishikariza nâabandi gukorera hamwe nâabandi bituma tumenya ibibazo bafiteâ.
Abagize koperative ‘Agaseke kâurukundo’ bagera kuri 17 , babanje kujya bakorera mu rugo umwe ku wundi, ubu bishyize hamwe bakodesha ahantu hamwe, hafi na Derava Hotel, kugirango abakerarugendo bayizamo bazajye banabagurira.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


