Mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba, kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2016, abakozi b’akarere ka Rwamagana baba abakorera ku biro by’Akarere, imirenge n’utugari ndetse n’abakozi b’ibitaro bya Rwamagana n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, barahiriye kuzuza neza inshingano zabo ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’abo bashinzwe guha serivise.
[ad id=”44145″]
Muri iyi ndahiro, abakozi bakaba banarahiriye kutazahemukira Repubulika y’u Rwanda, kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko, kubaha inzego za Leta, Gukorana umurava imirimo bashinzwe bubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivise, gukoresha ukuri mu kazi kabo ndetse no kutamena ibanga ry’Akazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ndetse akaba ari nawe wakiriye indahiro z’aba bakozi, yababwiye ko ikingenzi ari uburyo bazashyira mu bikorwa ibyo barahiriye, bityo abasaba kurushaho gutanga serivise nziza mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no kwakirana urugwiro abaje babagana nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
[ad id=”44145″]
Irahira ry’abakozi ba leta riteganywa n’itegeko no 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 10, aho rivuga ko mbere yo gutangira imirimo, umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’umuyobozi ubifitiye ububasha.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



