Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bavuga ko muri iki gihe hafashwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus imirimo bakoraga igahagarara, bashobora kwicwa n’inzara.
Mu mugi wa Rwamagana hari abanyonzi barenga 1000 babagaho kubera ko batwara abagenzi. Bamwe muri bo bavuga ko bahisemo kunyuranya n’aya mabwiriza bashaka gukomeza gukorera amafaranga.
Nk’abo mu tugari twa Cyanya, Nyagisenyi na Sibagire batunzwe no guca inshuro. Ngo bashatse gukomeza gukomeza aka kazi ariko polisi yifatanyije n’abanyerondo barabakumira, bamwe amagare yabo arafatwa. Bahisemo guhindura umuvuno, bakuraho imisego, batangira kujya batwara imizigo ndetse no kuvoma amazi yo kugurisha.
Twizeyimana Jean d’Amour ni umwe mu bakora akazi k’ubunyonzi. We avuga ko atakwemera kwicwa n’inzara mu rugo, agira ati: “Batubujije gukora ngo tugume mu ngo zacu ariko ntibishoboka kuko ntiwakwirirwa mu rugo ngo ubwirirwe kandi ntiwakwiba.”
Barasaba gufashwa muri iki gihe ibikorwa byabo byahagaze. Niyonizeye François ati: “Ubu dufite ubwoba bw’uko inzara igiye kutwica kandi hatagize igikorwa bidatinze bamwe iratwica rwose! Leta ni umubyeyi turayisaba kudutabara.”
Ubuyobozi buvuga ko nta mpungenge abaturage bakwiriye kugira
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Umutoni Jeanne yamaze impungenge abaturage bafite ikibazo cy’inzara, cyane ko ngo aka karere kejeje. Ati: “Twejeje ibigori, twejeje ibitoki,…kandi abantu benshi babaga mu ngo zabo bafite akantu munsi y’urugo. Ntabwo twananirwa gutunga abaturage, kandi ababa abadafite ubushobozi ni bake kurusha ababufite.”
Umutoni yavuze ko mu gihe hari ufite ikibazo cy’inzara, abaturage aho batuye baraziranye, haba mu masibo cyangwa mu midugudu, ku buryo uzakigira, hazabaho kwifatanya, mu buryo bwo kumushakira ubufasha.
Ingamba zo gukumira Coronavirus zarakajijwe
Iki gihugu kimaze kugaragaramo abarwayi 40. Inzego zitandukanye zafashe ingamba zitandukanye zo kurinda ko cyakwirakwira mu baturage. Amabwiriza arimo gukaraba intoki kenshi, guhana intera byibuze ya metero imwe, kwirinda guhana ibiganza no guhoberana mu gusuhuzanya, nayo yaratanzwe by’umwihariko kuguma mu rugo.
Ibikorwa birimo ibyinjiza amafaranga byarahagaze mu rwego rwo gukomeza gukumira Coronavirus, abaturage bamwe baterwa impungenge n’uko bazabaho muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri leta yashyizeho gusa abayobozi nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yabamaze impungenge kuko ngo abafite ubushobozi buke, leta izabagoboka.
Icyo abaturage basabwa ni ukuguma mu ngo keretse abagiye guhaha ibiribwa n’abashaka izindi serivisi zirimo iz’ubuvuzi. Bashyiriweho umurongo kandi utishyurwa wo guhamagara wa 114, mu gihe umuntu akeneye ubufasha aramutse afite ibimenyetso nk’ibya Coronavirus nk’umuriro ndetse n’inkorora.


