Rwanda: Hagaragaye undi murwayi wa Coronavirus umwe

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa 25 Werurwe 2020 ko mu Rwanda hagaragaye undi murwayi umwe wa Coronavirus, muri rusange bagera kuri 41. Uyu murwayi yageze mu Rwanda aturutse mu mugi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Uganda yashyize abasirikare ku mupaka uyihuza n’u Rwanda
Leta ya Uganda yamaze gushyira abasirikare bayo ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda kugirango gikumire Abanyarwanda kivuga ko bashobora kwambuka bajyayo bagakwirakwiza icyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Ni nyuma y’uko ibihugu byombi bitangaje ko imipaka ibihuza ifunzwe ariko ibitangazamakuru byo muri Uganda bigakomeza gukwirakwiza inkuru zivuga ko hari Abanyarwanda bari guca mu rihumye bakambuka bajya […]
Rwamagana: Bafite ubwoba bw’inzara muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bavuga ko muri iki gihe hafashwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus imirimo bakoraga igahagarara, bashobora kwicwa n’inzara. Mu mugi wa Rwamagana hari abanyonzi barenga 1000 babagaho kubera ko batwara abagenzi. Bamwe muri bo bavuga ko bahisemo kunyuranya n’aya mabwiriza bashaka gukomeza gukorera […]
Mfitiye impuhwe abibwira ko batsinda Museveni- Gen. Muhoozi
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye akaba n’imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko afitiye impuhwe abumva ko bazatsinde Se afata Nk’umuntu wa mbere muri Afurika waharaniye impinduramatwara. Yabitangaje kuri uyu wa gatatu itariki 25 Werurwe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Se yo […]
Ibyo wamenya ku muco wo kunywana
Mu muco w’Abanyarwanda ba kera, kunywana byari ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’abantu ndetse abahanaga iki gihango ntibyarangiriraga kuri bo bombi ahubwo byageraga no ku miryango ibakomokaho. Byakorwaga habayeho kurasaga abagiye kunywana ku nda maze buri wese akanywa amaraso ya mugenzi we. Uwabaga yanywanye n’undi babaga bagiranye igihango cy’amaraso bityo ntibazahemukirane haba mu bito cyangwa mu […]
Boko Haram yishe abasirikare 162 mu minsi ibiri
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram bamaze kwica abasirikare 162 ba Nigeria na Tchad mu minsi ibiri ishize. Tariki ya 23 Werurwe 2020, aba barwanyi bateze abasirikare ba Nigeria bari mu rugendo bagiye kubagabaho igitero mu gace ka Maiduguri gafatwa nk’ivuko rya Boko Haram. Bakiri mu nzira mu ikamyo barimo, abarwanyi ba Boko Haram bari […]
Igikomangoma Charles cy’Ubwongereza cyanduye Coronavirus
Igikomangoma cy’Ubwami bw’Ubwongereza, Charles ibisubizo byo mu ijoro ryo kuwa Kabiri byagaragaje ko bamusanzemo virus ya Covid-19 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we. Charles yageze muri Scotland ku Cyumweru aza gusuzumwa n’Ikigo cy’Ubuzima (NHS0 ubwo yarageze aho bisaba kumufata ibizamini nyuma ibisubizo biza gusohoka mu ijoro ryo kuwa Kabiri bigaragaza ko afite ubwandu bwa Covid-19. Gusa avuga […]
Messi yatanze asaga Frw miliyari mu rwego rwo gukumira Coronavirus
Umunya-Argentine, Lionel Messi ukinira FC Barcelona yo muri Espagne, yahaye Ibitaro bya Barcelona inkunga ya miliyoni imwe y’ama-Euro mu rwego rwo kubifasha guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Ni amakuru yemejwe n’ibyo bitaro bibinyuhije kuri Twitter yabyo, mbere y’uko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyandikirwa i Catalunya gitangaza ko Messi yatanze miliyoni imwe y’ama-Euro. Ibi bitaro byitwa […]
Musanze: Abacuruza ibiribwa bazamuye ibiciro mu buryo butubahirije amabwiriza
Abaturage bahahira mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri) baravuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro byatumbagiye nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe atangiye amabwiriza yo gusaba abantu kuguma mungo za bo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. Aba baturage muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo ubwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoraga amabwiriza asaba abaturarwanda kuguma mu rugo mu […]
Nyanza: Polisi yarashe abasore babiri bivugwa ko bahanganye nayo
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yaraye irashe abasore babiri bo Ibyo byabereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukingo bivugwa ko bageragezaga kuyirwanya, bahita bapfa. Amakuru avuga ko abarashwe ari Nyiramana Jean Claude w’imyaka 27 na Nyandwi Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko, bikaba bivugwa ko barwanyaga aba Polisi bari babahagaritse […]
Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
Ku nkombe z’uruzi rwa Nyabarongo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, umugabo witwa Hakizimana Jean uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yariwe n’ingona mu gitondo cy’uyu wa 25 Werurwe 2020. Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko uyu mugabo usanzwe atuye mu murenge wa Rugarika muri aka karere yari yagiye kuroba nk’uko asanzwe […]
Minisitiri w’Ingabo wa Sudani yapfiriye muri Sudani y’Epfo
Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamaleldin Omar, yishwe n’indwara y’umutima ari muri Sudani y’Epfo mu biganiro by’amahoro hagati y’impande zahoze zishyamiranye muri iki gihugu kiyobowe na Salva Kiir. Amakuru y’urupfu rw’uyu musirikare yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Sudani mu gitondo cy’uyu wa 25 Werurwe 2020 nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byabitangaje. Gen. Omar ari mu […]
Ubutaliyani : Abapadiri barenga 60 bamaze kwicwa na Coronavirus
Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’abapadiri ari bo baza ku isonga mu kwandura no guhitanwa n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Iyi mibare igaragaza ko Abataliyani 23 bo mu nzego z’ubuzima ari bo bamaze kwicwa na Coronavirus, bigasobanura ko byibura mu bantu 10 bandura kiriya cyorezo, baba barimo umuganga cyangwa undi […]
Abanyeshuri basaga miliyari bicaye iwabo kubera Coronavirus- UNESCO
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ritangaza ko icyorezo cya Coronavirus kimaze gutuma 80% by’abanyeshuri bo ku isi yose ubu bari mu ngo z’iwabo kubera ifungwa ry’amashuri. Mu nama uyu muryango wakoranye n’abaminisitiri b’uburezi bo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe, abaminisitiri batangaje […]
Abasirikare 12 ba FARDC barimo babiri bakuru bishwe na ADF
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ( FARDC) cyatangaje ko kigaruriye agace ka “World Space” kari karigaruriwe n’inyeshyamba za ADF, mu mirwano yaguyemo abasirikare 12 ba Congo n’inyeshyamba 37. Iyi mirwano yaberaga mu gace ka Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yari imaze iminsi ine nk’uko Media Congo dukesha iyi nkuru yabitangaje. Umuyobozi wa […]