Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo

Sangiza iyi nkuru

Ku nkombe z’uruzi rwa Nyabarongo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, umugabo witwa Hakizimana Jean uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yariwe n’ingona mu gitondo cy’uyu wa 25 Werurwe 2020.

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko uyu mugabo usanzwe atuye mu murenge wa Rugarika muri aka karere yari yagiye kuroba nk’uko asanzwe abigenza, ingona imuca mu rihumye, iramurya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki ku murongo wa telefone, yatangarije Bwiza.com ko aya makuru ari impamo ndetse ari kwerekeza aho byabereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yavuze ko uyu muturage yariwe n’ingona yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus kimaze ku bantu 40 mu Rwanda.

Aganira na BBC, Meya Kayitesi yagize ati: “Uwo [ngona yariye] ni umwe muri bake baba barenze ku mabwiriza.”

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zishingiye ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe na Minisiteri y’Ubuzima zirasaba abaturage, zirasaba abaturage ibirimo kuguma mu rugo kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura no kwanduranya iki cyorezo.

Gusa byagaragaye ko hari abaturage bakomeje kuyakerensa, ahantu nko mu mihanda hakaba haratangiye koherezwa abashinzwe umutekano n’abayobozi kugira ngo babumvishe ko bakururira umuryango nyarwanda ibyago, imiryango yabo, nabo batisize.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    TWIHANGANISHIJE UMURYANGO WANYAKWIGENDERA WARIWE NA NYAMWINYO (INGONA ) TWE TWAZIVUKIYEHO I WACU KU KAGERA I KIREHE TUZI IBYAZO , NI UKUVUGANGO IYO UBONYE INGONA IMWE KU MUGEZI CYANGWA MU MURUZI BURYA ZIBA ARI URUHUMBIRAJANA KUKO INGONA IMWE ISHOBORA GUTERA AMAGI ARI HAGATI YA 80 N’120 KANDI YOSE ABA AZAVAMO IBYANA NI UKUVUGA INGONA NYINE IKINDI INGONA NI INYAMASWA YO MU MAZI ISHOBORA NO KUBA I GASOZI ( AHATARI AMAZI) KANDI IKI GIKURURANDA GISHOBORA KUGENDA URUGENDO RURERURE I MUSOZI UVUYE MU MAZI ,IKAMENYA KWIHISHA CYANE ,GUTEGA CYANGWA KUREKINGA CYANE KANDI ICYO IFASHE KIBA GIFITE AMAHIRWE MENSHI YO KUYIGWA MU MABOKO NAKO AMENYO DORE KO ARIYO IFATISHA UMUHIGO ABATURIYE IMIGEZI NKA NYABARONGO, NYABUGOGO , AKAGERA … INAMA UMUNTU YABAGIRA NI UKUGIRA AMAKENGA NO KWIRINDA KUGENDERA ,KWICARA NO GUSHORA AMATUNGO MURI IYO MIGEZI NO KUNKOMBE ZAYO KUKO NGO IYO IRI MU MAZI IBASHA KWIRUKA IBILOMETERO 300 MU I SAHA IMWE KANDI NGO IBONA IKINTU KIRI MURI METERO 100 NK’IKIYEGEREYE RWOSE AHA NDAVUGA IYO IRI MU MAZI N’IYO N’ICYO YITEGEREZA KIBA KIYARIMO MURUMVA KO KUYICIKA BITOROSHYE ,IKINDI TUZIZIHO NI UKO ZIDAPFA KWIYENZA IFATA IKINTU KUBERA IMPAMVU ,ZIRIMO NKO KWITABARA, GUGIKINISHA BYO KWIDAGADURA CYANGWA KWICA ISARI…

  2. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo

  3. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    kuguma murugo nibyo ariko c turabaho gute ntacyokurya abanabashonje

  4. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    kuguma murugo nibyo ariko c turabaho gute ntacyokurya abanabashonje

  5. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    twihanganishije umuryango we
    kandi natwe dukurikize gahunda ya leta ya gumayo (mu rugo) amahoro tureke kujarajara

  6. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    twihanganishije umuryango we
    kandi natwe dukurikize gahunda ya leta ya gumayo (mu rugo) amahoro tureke kujarajara

  7. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    Harabashobora kumva yuko umuryango wuyu muntu wariwe ningo bamwishimyeho mukababaro ariko sikobiri usuzuguye amategeko yabamuyobora abasuzuguye Amategeko yimana twubahe tuguma murugo two find I ruby in a mbarimombazi J,Do

  8. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    Harabashobora kumva yuko umuryango wuyu muntu wariwe ningo bamwishimyeho mukababaro ariko sikobiri usuzuguye amategeko yabamuyobora abasuzuguye Amategeko yimana twubahe tuguma murugo two find I ruby in a mbarimombazi J,Do

  9. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    Harabashobora kumva yuko umuryango wuyu muntu wariwe ningo bamwishimyeho mukababaro ariko sikobiri usuzuguye amategeko yabamuyobora abasuzuguye Amategeko yimana twubahe tuguma murugo two find I ruby in a mbarimombazi J,Do

  10. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    Harabashobora kumva yuko umuryango wuyu muntu wariwe ningo bamwishimyeho mukababaro ariko sikobiri usuzuguye amategeko yabamuyobora abasuzuguye Amategeko yimana twubahe tuguma murugo two find I ruby in a mbarimombazi J,Do

  11. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    Harabashobora kumva yuko umuryango wuyu muntu wariwe ningo bamwishimyeho mukababaro ariko sikobiri usuzuguye amategeko yabamuyobora abasuzuguye Amategeko yimana twubahe tuguma murugo two find I ruby in a mbarimombazi J,Do

    1. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
      Mujye mureka kuvangavanga. Usuguye amategeko aba asuzuguye abayashyizeho naho iby’Imana mujye mubireka.

    2. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
      Mujye mureka kuvangavanga. Usuguye amategeko aba asuzuguye abayashyizeho naho iby’Imana mujye mubireka.

  12. Umuturage yariwe n’ingona kuri Nyabarongo
    Harabashobora kumva yuko umuryango wuyu muntu wariwe ningo bamwishimyeho mukababaro ariko sikobiri usuzuguye amategeko yabamuyobora abasuzuguye Amategeko yimana twubahe tuguma murugo two find I ruby in a mbarimombazi J,Do

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *