Igikomangoma Charles cy’Ubwongereza cyanduye Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Igikomangoma cy’Ubwami bw’Ubwongereza, Charles ibisubizo byo mu ijoro ryo kuwa Kabiri byagaragaje ko bamusanzemo virus ya Covid-19 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we.

Charles yageze muri Scotland ku Cyumweru aza gusuzumwa n’Ikigo cy’Ubuzima (NHS0 ubwo yarageze aho bisaba kumufata ibizamini nyuma ibisubizo biza gusohoka mu ijoro ryo kuwa Kabiri bigaragaza ko afite ubwandu bwa Covid-19. Gusa avuga ko mu mpera z’icyo cyumweru yiyumvagamo bimwe mu bimenyetso by’iki cyorezo.

Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla bagiye gukomeza gukurikiza amabwiriza asanzweho yo kwishyura mu kato ndetse buri wese abe ukwe mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya.

Uyu Camilla yashakanye na Charles nyuma yo gutandukana na Andrew Parker Bowles mu mwaka wa 1995.

Biteganyijwe ko Charles azaguma muri Scotland mu gihe cy’ibyumweru bibiri hategerejwe ko yakira iyi virusi dore ko n’ubundi ubuzima bwe bumeze neza.

Amakuru ava mu ngoro y’ibwami avuga ko Charles yavuganye n’umwamikazi ndetse n’abahungu be kandi bose bameze neza.

Urubuga Worldometer rugaragaza ko kuri ubu abantu 8,227 bamaze kugaragaraho virus ya Covid-19 naho 427 ikaba yarabahitanye ni mu gihe ku isi abayigaragayeho ari 436,403 imaze guhitana 19,639 naho 111,880 barayikize.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igikomangoma Charles cy’Ubwongereza cyanduye Coronavirus
    Yoo nukuri arware ubukira nabandi Bose nibyo mbifurije .

  2. Igikomangoma Charles cy’Ubwongereza cyanduye Coronavirus
    Yoo nukuri arware ubukira nabandi Bose nibyo mbifurije .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *