Musanze: Abacuruza ibiribwa bazamuye ibiciro mu buryo butubahirije amabwiriza

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bahahira mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri) baravuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro byatumbagiye nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe atangiye amabwiriza yo gusaba abantu kuguma mungo za bo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Aba baturage muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo ubwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoraga amabwiriza asaba abaturarwanda kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Icyo gihe ngo abafite amikoro bahise batangira kugura ibiribwa nk’ababirangura bituma bibura ku masoko ku buryo rubanda rugufi rutari kubasha kubona ibyo ruhaha kubera ko ibiciro byabyo byahise bitumbagira mugihe n’akazi bakeshaga kubaho kahagaze.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isaba abacuruzi kuturirira ku bihe bidasanzwe u Rwanda rurimo ngo bazamure ibiciro uko bishakiye mu buryo budakurikije amategeko kandi ko uzafatwa yarenze kuri aya mabwiriza azabihanirwa.

Aba baturage barasaba inzego zibishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza kuko ngo atigeze ashyirwa mu bikorwa

Iyi Minisiteri kandi iherutse gusohora itangazo rigena ingano ya bimwe mu bicuruzwa by’ibiribwa by’ibanze umuguzi atagomba kurenza guhaha ku munsi mu rwego rwo gufasha abaturarwanda gusaranganya ngo hatagira ubura icyo ahaha ku isoko.

Mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze si ko bimeze kuko aba baturage bavuga ko abo abakire bazaga bagahaha nk’imifuka itanu y’umuceri ku muntu umwe.

Aba baturage kandi bemeranya n’umuyobozi w’iri soko, Gasimba Kananura na we watangarije TV1 ko ” Ibiciro by’ibiribwa byahise bizamuka bitewe n’ubwinshi bw’abaguzi nk’aho umufuka w’umuceri waguraga 26000frw wazamutse ukagera ku 33000frw.”

Bwiza.com yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo yumve icyo buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew avuga ko atari kuboneka ari mu nama amusezeranya ko baza kuvugana inama irangiye.

Bwiza.com ikaba itegereje kumva icyo ubuyobozi bugiye gukora kuri iki kibazo.

Mu bugenzuzi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakoze kuwa 18 Werurwe 2020 ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu mugi wa Kigali yaciye abacuruzi 24 amande ya 1,680,000 RWF) mu duce twa Kimironko, Kagugu na Kicukiro(Ziniya)bazira amakosa arimo kuzamura ibiciro mu buryo butemewe.

Mu mujyi wa Kigali nka Kimironko, Jali abaturage batabaje ubuyobozi bavuga ko abacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa uko bishakiye. Ubuyobozi bukomeje guhana abacuruzi bafatiwe muri iyi mikorere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *