Rwamagana: Bishimira ibyiza byo ‘kuboneza urubyaro umubyeyi akiri kwa muganga’

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rwamagana bishimira kuboneza urubyaro bakiri kwa muganga, kuko bataha nta nkomanga cyangwa ubwoba bwo kongera gusama.

Abaganiriye na Bwiza.com, ni abatuye mu murenge wa Munyaga n’uwa Rubona mu karere ka Rwamagana. Bavuga ko bataha batekanye, kuko baba batikanga gusama; yemwe ngo bikaba byanabahitana.

Tuyishimire Olive ari n’umugabo we Nsabimana Jean Claude, batuye mu kagari ka Kaduha, umurenge wa Munyaga. Yitwikiriye umutaka, ahetse uruhinja rw’amezi atandatu, imbere ye hari umukobwa rukurikira w’imyaka itanu. Aba babyeyi bemeza ko baganira uko bazaboneza, mbere y’uko umugore ajya kubyara, ubundi agasohoka ibitaro amaze guhitamo uburyo azakoresha.

Nsabimana ati: “Ubundi madamu akimara gusama, ntegura amafaranga azakoresha kugeza abyaye ndetse n’ayo kuzatunga umwana. Uko abaganga bamukangurira kuboneza urubyaro akimara kubyara, ni ko aza tukabiganira. Asohoka mu bitaro yamaze guhitamo uburyo twemeje, agataha agomba kwiyitaho, ari nako dushakisha amafaranga yo kudutunga no kugaburira umwana neza. Uyu mwana mukuru amaze kugeza nk’imyaka itatu, ni bwo twantangiye kuganira ku uzamukurikiza, turongera dushaka uburyo bwo kuzatunga umukurikira. Uyu muto na we akivuka twarongeye turaboneza, ndetse numva Imana imfashije narera abo nkabakuza”.

Ntaneza Clementine, we atuye mu kagari ka Nkungu mu murenge wa Munyaga yavaga kwa muganga ataboneje urubyaro, yatangira gutekereza gusubirayo akaba arasamye. Ikindi yabyaraga abazwe, abaganga bamugira inama yo kuboneza urubyaro akimara kubyara umwana wa 6 yemera kwiteza agashinge.

Agira ati: “Abana banjye bagiye barutana umwaka umwe, kuko nasamiraga ku kiriri. Sinabashaga gukora imirimo ibyarira inyungu umuryango. Aho ntangiriye kubyara mbazwe, abaganga bangiriye inama, mvugana n’umugabo mva mu bitaro mboneje urubyaro”.

Undi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko kuboneza urubyaro akiri kwa muganga bituma agirana urugwiro n’uwo bashakanye.

Ati: “Urabona mu minsi ibanziriza kubyara imbaraga aba ari nkeya, kuganira n’umugabo mu biriri ntibigende neza. Iyo maze kubyara ariruhutsa, ariko njye nkaba mpangayitse ko nahita nsama. Twabyumvikanyeho, kuko n’abaganga babinganirizaga igihe cyose duhuye na we nkamubwira. Ubu nageze mu rugo nta mpungenge, nonsa umwana wanjye ntuje, kandi n’uwo twashakanye akanyisanzuraho”.

Bahabwa amakuru ahagije hakiri kare

Aba babyeyi bavuga ko mu nzira yose ijyanye no kubyara, bagenda bahabwa amakuru ahagije ku buryo bwose bwo kuboneza urubyaro ndetse n’ibyiza byabwo.

Bihera ku mujyanama w’ubuzima babana mu mudugudu, ku kigo nderabuzima bajya gupimisha inda, mu mabyariro (maternité) no muri serivisi y’ibitaro ishinzwe kuboneza urubyaro ahatangirwa ibiganiro byo kuboneza urubyaro n’ahandi.

Aha hantu hose umubyeyi anyura ni ko ahakura ubutumwa bumukangurira kuboneza urubyaro, bikaba ari byo bituma kubikora umubyeyi akiri kwa muganga byitabirwa cyane.

Akarusho ariko ngo ni ibiganiro umubyeyi ahabwa amaze kubyara ategereje gutaha, nk’uko bisobanurwa na Gahongayire Chantal uyobora ikigo nderabuzima cya Rubona muri aka karere.

Avuga ko umubyeyi aba yaganirijwe ku buryo buhagije na we akabitekerezaho. Ati: “Umubyeyi aba yabonye amakuru yose mbere y’ibise na nyuma yo kubyara, kuko tumarana amasaha 24 , kandi buri masaha atatu tumuganiriza. Umwanya w’amakuru arawubona. Ibi rero bimurinda gusamira ku kiriri, kuko ukwezi n’igice intanga ishobora guhiisha agasama, kuko hari ubwo ahita ajya mu mirimo ntiyonse neza”.

Gahongayire na we ashimangira ko n’abagabo babyungukiramo, kuko bishimira imibonano igenda neza nta bwoba n’urwikekwe. Ikindi ngo: “Umwana yonka neza, bakuru be bagatuza bakabitaho neza, bagakora imirimo batagaruka ku ivuriro. Umubyeyi aba yarateguwe mu mutwe, nta mutima uhagaze”.

Yongeraho ko nta ngaruka bigira ku mubiri w’umubyeyi, ngo kuko ahabwa imisemburo ibiri isanzwe igize ubuzima bw’umugore ya œstrogène na progestérone; agahabwa umuti wongera amaraso (fer) akigishwa kurya neza imboga n’imbuto.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) rishyigikira ubu buryo bwo kuboneza urubyaro umubyeyi akimara kubyara, ngo bwizewe kandi bukagabanya imfu z’abayeyi n’abana; no kubyara abana batagejeje igihe.

Ubu buryo kandi ngo burinda kubyara indahekana, kandi butabujije abashakanye kugirana urugwiro nyuma yo kubyara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *