Mu karere ka Rwamagana abaturage bishimira ko igikoni cy’umudugudu n’amatsinda y’ubwizigame byahinduye imibereho yabo bigatuma banahangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyari cyugarije abana babo.
Umuryango wa AEE Rwanda ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bakoze ubukangurambaga bugamije kurandura imirire mibi mu mwaka w’imihigo wa 2018/2019 Akarere ka Rwamagana abana kari gafite bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 644 bagera kuri 7 kugeza muri kamena 2019 .
Abaturage bemeza ko imyumvire yabo yahindutse biturutse ku gikoni cy’umudugudu ndetse n’amatsinda aterwa inkunga na AEE/Rwanda ishami ryayo rya Rwamagana .
Mashimwe Claudine utuye mu mudugudu wa Ryamirenge mu Kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya, yabwiye Bwiza.com ko icyatumaga abana babo bagira ikibazo cy’imirire byaterwaga no kutamenya gutegura ibiribwa neza uko bateka indyo yuzuye.
Yagize ati “Natangiye kwitabira igikoni cy’umudugudu tariki 24 mu kwa Kane 2016 nari mfite abana babiri b’impanga bose bari bafite ikibazo cy’imirire mibi kuko nagiye kubapimisha basanga bari mu ibara ry’umuhondo batangiye kutwigisha uko bategura indyo yuzuye tubasha kumenya uko batandukanya ibiribwa bategurira umwana ndetse no kubitandukanya n’ibiribyo biribwa n’abantu bakuru, twahise dutangira kubyubahiriza ubu mu mudugudu wacu nta mwana ukiri mu bibazo by’imirire”.
Mukakibibi Jeanne utuye mu kagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro na we ati”Kuva twatangira igikoni cy’umudugudu twafashe ingamba zo kurwanya imirire mibi mu mudugudu wacu ku buryo tutifuza ko hari umuntu uzongera guhura n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi ndetse twanakoze amatsinda adufasha kwigira no kwihaza mu biribwa ,tukaba tunafite umushinga twatangiye wo korora amafi buri muntu twamuhaye itungo byadufashije twihaza mu biribwa n’amafaranga yo kudutunga turya indyo yuzuye kandi dufite intego y’uko nta mwana uzongera kugira ibibazo by’imirire”.
Nkerabahizi Gerard ushinzwe gahunda yo kurwanya imirire mibi muri AEE ishami rya Rwamagana, yemeza ko igikoni cy’umudugudu cyabafashije guhindura imyumvire y’abaturage.
Yagize ati “Twakoze ubukangurambaga mu midugudu yose dufatanyije n’akarere ka Rwamagana tunahugura abajyanama n’abafashamyumvire ku buryo byatumye abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi kigabanyuka ku buryo bugaragara ,ibyo twabonye mu gikoni cy’umudugudu ni uko abenshi batari basobanukiwe n’uko bagaburira abana indyo yuzuye”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko impanuro bahawe na Perezida wa Repubulika zatumye bafata ingamba zirimo gukurikirana umunsi ku munsi abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, nk’uko byemezwa na Mutoni Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Aragira ati “Tukimara kumva impanuro za Perezida wa Repubulika ku kibazo cy’imirire mibi, twafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga tunashiraho gahunda zihamye zigamije gushakisha abana bose bafite ikibazo cy’imirire kandi byatanze umusaruro cyane kuko ababyeyi bamwe bangaga kwitabira igikoni cy’umudugudu, byatumye bakitabira ku buryo mu mwaka umwe twavuye ku bana 644 tugera ku bana 7 mu mibare duheruka mu kwezi gushize”.
Yakomeje avuga ko umuti urambye wo kurwanya imirire mibi ari uguhozaho no kwigisha ababyeyi kuboneza urubyaro.


