Ku cyumweru tariki ya 2 Ukuboza hatangijwe ibikorwa byo kwitegura Yubile y’imyaka 100 Paruwasi Gaturika ya Rwamagana ishinzwe mu butumwa bwatangiwe muri uwo muhango abakiristu basabwe gufasha Leta kurandura burundu ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse n’ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage .
Umushumba w’Arikidiyoseze ya Kigali akaba n’umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda, yasabye abakirisitu ba Rwamagana kwivugurura mu bukiristu bwabo kandi bakanahangana n’ibibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda.
Musenyeri Antoine Kambanda asanga abakirisitu bagomba kwivugurura kandi bakubaka umuryango ushingiye ku rukundo.
Yagize ati: “T urabashimira imigambi mufite kugirango muvugurure ubukirisitu bwanyu ariko ndabasaba kuzita ku muryango kuko urugo niwo musingi wa Kiriziya ,urugo rugomba gushingira ku rukundo mu mibanire yanyu muri iyi myiteguro muzite ku iyogezabutumwa rishingiye ku muryango niho umwana amenyera indangagaciro za gikirisitu ,abashakanye babanye neza nabo bagomba kubera urugero abato ko bishoboka ko abashakanye bagomba kubana ubuzima bwabo bwose .”
Musenyeri Kambanda yakomeje asaba ababyeri gutoza abana babo indangagaciro no kwirinda ingeso mbi.
Yagize ati: “ Hari ibibazo byinshi mu muryango usanga abantu bavuga ngo abana baboneze urubyaro ese umuntu aboneza urubyaro atarageza igihe cyo gushaka ,abana tubarinde abantu batagira umutima babangiza ,urubyiruko mubigishe umuco kandi mubashyirireho amatsinda abafasha no kwiteza imbere bakore mubarinde ingeso mbi .”
Abakirisitu ba Paroisse biyemeje kuvugurura paruwasi yabo kugirango bazizihize yubile muri kiriziya imeze neza kuko iyo basengeramo yubatswe kera.
Alphonse Kabirigi yavuze ko kuvugurura kiriziya yabo babitangiye ndetse n’inyigo yakozwe ikazatwara miriyoni 30.
Yagize ati: “ Ni byiza ko tugiye kuvugurura kiriziya yacu kugirango tuzizihize Yubile y’imyaka 100 paruwasi yacu imaze ishinzwe harimo imirimo myinshi izatwara amafaranga miriyoni 30 twe nk’abakirisitu ni umuhigo tugomba kwiyemeza ariko turasaba ko diyoseze yacu izadushyigikira kugirango imirimo izagende neza .”
Hanyurwimfura Egide umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yasabye abayoboke n’abayobozi ba paruwasi gufasha Leta gukemura ibibazo bibangamira imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “ Turashimira kiriziya gaturika kuko n’umufatanyabikorwa mwiza mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mufite uruhare mu guteza imbere uburezi ,turasaba ko mwakomeza kudufasha kuko hari ibibazo biri mu miryango cyane cyane inda ziterwa abangavu biraduhangayikishije turasaba ko twafatanya kubihagurukira ,turanabasaba gukomeza gufasha abaturage ku bibazo bibugarije kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza .”
Paruwasi Gaturika ya Rwamagana yashinzwe na Musenyeri Jean Joseph Hilth, tariki ya 5 Gashyantare 1919 ayiragiza Bikiramariya umwamikazi w’imitsindo.
Abapadiri bera babiri Delimasi na Padiri Desiborosi (P Desbrosses] nibo bapadiri bahawe ubutumwa bwo kuyobora iyo paruwasi bwa mbere ikaba imaze kubyara izindi paruwasi enye Mukarange,Musha ,Ruhunda na Munyaga.


