Rwamagana: Rucamwigugu w’imyaka 71 ashinja ubuyobozi kumutererana kandi atotezwa

Sangiza iyi nkuru

Rucamwigugu Adolphe w’imyaka 71 utuye mu mudugudu wa Bigabiro mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, arashinja uwahoze ari umugore we, Mukandori Pascasie ndetse n’umuhungu wa bo kumutoteza no kumuhoza ku nkeke nyamara ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibugire icyo bukora.

Rucamwigugu Adolphe avuga ko yatandukanye na Mukandori Pascasie byemewe n’amategeko ariko akababazwa n’uko akomeza kumwinjirira mu buzima akanamubuza kugira ibikorwa akorera ku butaka yahawe n’urukiko.

Agira ati “twaratandukanye ariko ubona we yifata nkaho yahukanye cyangwa tukibana kuko ampoza ku nkeke yitwaje igitugu, ubutaka nahawe nabwo yambujije kubukoreraho ibikorwa kuko hamwe yahahaye abahahinga ndamwihorera.

Ubutaka buri Karuhayi, kuwa kane ushize yasanzemo abahinzi ababuza guhinga kandi ari ubutaka bufite no 3420 nahawe, ubutaka bundi nahawe n’urukiko nagurishijemo umugano yirukankana abawutemaga ku manywa y’ihangu, ibyo byose byiyongeraho ku kuntuka afatanyije n’umuhungu uba ushaka no kunkubita anyita igicucu”.

Rucamwigugu ashinja umuhesha w’inkiko w’umwuga guhindura imyanzuro y’urukiko ibyo yahawe abiha umugore.

Rucamwigugu akomeza avuga ko umuhesha w’inkiko, Nyakaberege Anastase, agabanya imitungo agendeye ku byifuzo bya Mukandori aho kugendera ku myanzuro y’urukiko.

Agira ati “uburyo umuhesha w’inkiko yarangije urubanza yarabogamye kuko yagendeye ku byifuzo bya Mukandori Pasikaziya, kuko ubutaka nomero 3034 ndetse n’inzu irimo, urukiko rwarabimpaye ariko mu nyandiko yakoze yo kurangiza urubanza yanditse ko ubwo butaka buhawe Mukandori, kugeza ubu ni we uri muri iyo nzu.

Igitangaje ni uko bambujije uburenganzira ku mitungo yose ndetse bikiyongeraho kuntoteza ku buryo umuhesha w’inkiko aza gupima ubutaka ntabimenyeshejwe nkaho nta burenganzira njye mufiteho.

Akomeza avuga uburyo umuhesha w’inkiko amutoteza, ati “ahererutse kujyana na Mukandori kundega kuri Polisi bari kumwe ariko Polisi tuyibwiye ibyo bankorera, ibaha gasopo ngo ntibakomeza kuntoteza ariko barakomeje”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Avuga ko ubuyobozi nta cyo bumufasha, ati “ndegera ubuyobozi bw’umudugudu, akagari n’umurenge bakanga kundenganuro kandi bambuza umutekano”.

Mukandori Pascasie ahakana gutoteza uwahoze ari umugabo we, aganira na Bwiza.com, avuga ko amakosa yakozwe mu kubagabanya imitungo ndetse ko byabazwa ababikoze [umuhesha w’inkiko n’urukiko].

Agira ati “ntabwo njye nahinga aho yahawe kandi urebye ubutaka bamuhaye ntaho buhuriye n’ubwo bampaye kandi arahahinga, aho avuga ni aho tugomba kugabana ku Karuhayi, niba urukiko rwaramuhaye nomero y’ubwo butaka nanjye bampaye inzu ikodeshwa, ibindi byabazwa ababimpaye barahari n’abarangije urubanza barahari ibyo avuga ni amananiza”.

Umuhesha w’inikiko, Nyakaberege Anastase, yabwiye Bwiza.com, ko ibyo yakoze yubahirije amategeko.

Agira ati “njye ibyo nakoze n’ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ubwo butaka avuga ko yahawe nasanze inzu yagombaga guhabwa Mukandori iri mu butaka 3034 kandi ntabwo ari ibintu nakoze mu kirere twifashije umutekenisiye wo muri serivisi y’ubutaka, ubutaka bundi bwa gatatu nta nomero bufite azajye muri serivisi y’ubutaka bayimuhe, kandi niba abona binyuranyije n’amategeko azabindege ndi tayari, kuvuga ko nsubirayo n’ubu najyayo n’ejo nkajyayo amategeko arabinyemerera igihe cyose najyayo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye gukurikira icyo kibazo nk’uko byemezwa na Mutoni Jeanne, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Agira ati “icyo kibazo ntabwo twari tukizi kuko niba baratandukanye ku buryo bwemewe n’amategeko hari ibyo buri wese yemerewe bityo ntawe ugomba kubuza undi umutekano, ubwo tuzabikurikirana kuko hagomba gukurikizwa icyo amategeko ateganya”.

Rucamwigugu Adolphe na Mukandori Pascasie bashakanye mu mwaka wa 1975, batandukana byemewe n’amategeko mu 2016, babyaranye abana 3, umuto muri bo yavutse 1981, bose barashatse.

v2

H1 2

Inzu y’umuryango babagamo mbere y’uko batandukana

H2 1

Inzu bari barubatse bashaka kuyimukiramo, batandukana bitarashyirwa mu bikorwa

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *