Rwamagana: Umugore uhorwa kutaba ‘Kavukire’ ahohoterwa ubuyobozi burebera

Sangiza iyi nkuru


Umugore witwa Nyampinga Anisie utuye mu mudugudu wa Rutonde, akagari ka Bwiza, mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, aratakamba asaba ubuyobozi kumurenganura kubera gutotezwa n’abaturanyi be bamuziza kutaba icyo yita ‘kavukire’.

 

Nyampinga Anisie akorera ubucuruzi bw’akabari  mu mudugudu wa Rutonde, abana n’abana be batatu yasigiwe n’umugabo we witabye Imana, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, nibwo yakubiswe bikomeye ariko ababikoze ntibakurikiranwa.

Nyampinga yabwiye Bwiza.com,  ko ahozwa ku nkeke n’abaturanyi be ngo bamugiriye ishyari bamuziza ko atari ‘kavukire’ muri ako gace.

Agira ati “naje i Rutonde nturutse i Kigali mu buryo bwo gushaka icyatunga abana banjye kuko ninjye ubareberera kuko se wabo yapfuye ,ariko abaturanyi bangiriye ishyari ku buryo bahora bashaka kunyirukana kandi nta kindi nzira ngo ni uko ntari kavukire”.

Uyu mubyeyi avuga ko itotezwa akorerwa n’ubuyobozi burizi ariko ntibugira icyo burikoraho, akaba asaba kurenganurwa.

Ati “Mbabwira ko ndi umunyarwanda nk’abandi, barantoteza kandi bizwi n’abayobozi, baherutse no kuntwarira umunzanire ku manywa ku ngufu, umuntu araza akanywa aho kunyishyura akaba aravuze ngo yampaye ibihumbi bitanu ngo nimugarurire kandi ntayo yampaye”.
 

Nyampinga arakomeza avuga uburyo abaturanyi be batuma atagoheka kandi abayobozi b’akagari n’umudugudu barebera.

 Yagize ati “ejo nka saa moya, abana bo kwa ….baje aho nkodesha batera amabuye abana banjye, nsohotse nanjye barayantera, nagiye kureba nyina aho yari ari nsanga banyiteguye ari kumwe n’umukwe we, bahise bamfata batangira kunkubita bamaze kunoza barankurura baranjugunya ,maze guhembuka natabaje ubuyobozi bw’akagari gukurikirana abankubise ariko gitifu n’umuyobozi w’umudugudu barambwira ngo nimbyihorere bazabikemura ejo, ubu uko mumbona ijisho rimwe ryahumye, ndasaba abayobozi kundenganura abankubise bagakurikiranwa”.

Umwe mu baturanyi ba Nyampinga utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko Nyampinga yahohotewe ubuyobozi ntibumutabare.

Ati “birabaje kubona umuntu akubitwa aho kugira ngo ubuyobozi bumutabare ahubwo abayobozi bakamushungera, baramukubise ku buryo bubaje, gitifu n’umuyobozi w’umudugudu baraje aho gufata ababikoze babwira mama Queen[Nyampinga] ngo yihangane kandi babona ko ashobora no gupfa, nitwe twamubwiye ngo ashake uko ajya kwa muganga”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagri ka Bwiza, Muhizi Etienne yemera ko ikubitwa rya Nyampinga barizi, ngo bakaba bagiye gusaba abaturage kubungabunga umutekano we.

Ati “twamenye ko yakubiswe, ubu yagiye kuri Polisi ariko ntabwo twigeze tumenya ko yari asanzwe ahohoterwa ,tumaze kumenya ko yakubiswe twatumiye inama mu kanya tugiye kuganira n’abaturanyi, turabasaba kumenya umutekano we kuko ni umunyarwanda nk’abandi”.

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *