Mukarugema Violette utuye mu mudugudu wa Nyakabande, akagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro, akomeje gutakamba asaba ubuyobozi kumutabara kubera itotezwa acyeka ko uriri inyuma ari umugabo wabo, inzego z’ibanze agezaho ikibazo cye ngo ziramusiragiza.
Uwo Viollette akeka ko ari inyuma y’itotezwa akorerwa ni umugabo wabo [uva inda imwe n’umugabo we] Nkurikiyumwami Wellars, amuziza imitungo yasigiwe n’umugabo we, Kanyangira Emmanuel, wapfuye barasezeranye ku buryo bwemewe n’amategeko.
Violette avuga ko ibibazo bye yabigejeje mu nzego z’ubuyobozi, aho kumufasha ahubwo zikamushinja ko yagiye kuzirega muri Minaloc. Imyaka 14 ishize atagoheka, abana be babonye bikomeye bo bahitamo guhungira muri Uganda nyina asigara kuri iryo totezwa wenyine.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2008 yandikiye uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, amumenyesha itotezwa akorerwa n’uburyo hari bamwe mu bayobozi birengagiza nkana gukemura ibibazo bye [Bwiza.com ifite kopi y’ibaruwa], nyuma yaje no kwandikira Haguruka [Umuryango nyarwanda udaharanira uharanira uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana].
Bimwe mu byari bikubiye mu ibaruwa, yagiraga ati “(…) Nyakubahwa Minisitiri nkaba naniwe rwose guhora nsiragira nticara hamwe nk’abandi ngo ngire icyo nimarira nanjye, kandi nkaba nkomeje gutotezwa nzira umutungo nashakanye n’umugabo wanjye, abo bayobozi bafatanyije na muramu wanjye ari nawe ushaka kunkura mu byo nasigiwe n’umugabo wanjye,… narakubiswe, namenewe urugi, nambuwe inka,… mbese nkeneye amahoro”.
Nyuma y’iyi baruwa yandikiye MINALOC, avuga ko itotezwa akorerwa ritahagaze by’umwihariko n’umwe mu bamuteye mu ijoro yarafashwe arafungwa nyuma ararekurwa n’uwari wamutumye aramuvuga.
Agira ati “Umugabo wanjye amaze gupfa nta mahoro nigeze ngira, kugeza n’ubu ntabwo ndyama ngo nsinzire, amaze gupfa batangiye gushaka kunyirukana mu mitungo yanjye ariko twaburana nkabatsinda, byageze aho Nkurikiyumwami aduteza abantu badutera mu ijoro, hari n’uwafashwe avuga ko ariwe wamutumye, icyo gihe yarafashwe arafungwa ariko baramurekura”.
Akomeza agira ati “ntiyarekeye aho [uwo akeka, Nkurikiyumwami] kuko yantemeye inka, andandurira imyaka,… ibyo byose nabyerekaga abayobozi”.
Arasaba ubuyobozi kumurenganura agahabwa umutekano n’uburenganzira bwe aho gukomeza gusiragizwa.
Agira ati “ubu maze amezi 2, buri wa kane njya mu bunzi kuburana imyumbati yandeze ko nasaruye kandi ntayo yigeze ahinga mu butaka bwanjye,…. njye mbona ko ari ukuntoteza kuko ahora yigamba ko ntazatunga ubutaka bwanjye yashakaga kumpuguza, nkwiye kurenganurwa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkurikiyumwami Wellars uvugwaho kuba inyuma y’itotezwa rikorerwa uyu muryango, ntiyashatse kugira byinshi avuga kuri ibi, agashimangira ko abanyamakuru na Haguruka yaregeye, baza bakamukemurira ibyo bibazo.
Agira ati “ibyo avuga, izo za Haguruka namwe abanyamakuru aregera, muzabimukemurire, njye sinzi icyo ambaza, ubwo yabandegeye muzabimukemurire”.
Mukarugema avuga ko ubuyobozi bukwiye kumufasha akabona uburenganzira ku butaka bwe kandi akishyurizwa amafaranga umugabo wabo yemejwe n’urukiko, ajyanye n’urubaza baburanye.
Ubuyobozi bw’umurenge: “Ikibazo cya Mukarugema kizakemuka”
Umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimerere no gukemura ibibazo by’abaturage, Mikebanyi Emmanuel ashimangira ko ibibazo by’uyu mubyeyi bizakemuka.
Ati “tuzi ko uwo Mukarugema yaburanye imanza nyinshi, niba hari izitararangizwa azaze ku murenge tuganire ku bibazo afite, turebe uburyo byakemuka hifashishijwe amategeko, niba yaratsinze urubanza nta mpamvu yo kutarurangirizwa, ku bijyanye n’umutekano we nabyo byafatirwa ingamba ariko twabanje kumenya ibyo bibazo uko biteye”.
Mukarugema Violette yashakanye na Kanyangira Emmanuel waje kwitaba Imana mu Ukuboza 2003, bari barabyaranye abana 7, abariho ni 3 abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


