Komisiyo yâinteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze yâimari nâumutungo byâigihugu, PAC, yasabye ikigo cyâigihugu gishinzwe kugenzura imiti nâibiribwa (Rwanda FDA), kuziba ibyuho bya ruswa mu mitangire yâimpushya ku banyenganda.
Impungenge zâicyuho cya ruswa zagaragajwe nâabadepite barimo Mutesi Anitha na Mukabalisa Germaine kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 ubwo basangaga FDA yarigeze kujya isaba abanyenganda ibintu (requirements) bitandukanye mu buryo âbutumvikanaâ, bamwe bagasabwa byinshi, abandi bagasaba bike.
Depite Mutesi yagize ati: âMwakagombye kugira standard yâibyo mubona, umuntu akaba azi ngo âKuri iki ngiki, nibura ibyâingenzi umuntu agomba kuzana ni ibiâ. Ku buryo umuntu ashobora no kujya muri system, kugira ngo abantu bibafashe, bakore ibintu binoze. Naho ubundi, nibigenda gutyo, umwe agasabwa iki, undi ntazagisabwe, bizateza conflit mu bantu, usange imikorere ntibaye myiza, na serivisi ntigenze neza.â
Depite Mukabalisa yabwiye Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, ati: âStandard ni uko mufite privilege yo kwaka additional information cyangwa ibindi. Ariko ntabwo ari ukwaka ibintu bitandukanye ku bantu bahuje ibintu bimwe. Iyi ni room rwose ya corruption ahubwo niba itaraba, yaba ari amahirwe. Bagerageze bayiclosinge vuba.â

Dr Munyampundu Jean Pierre uyobora ishami rishinzwe kugenzura no kwandika ibiribwa, yasobanuriye PAC ko FDA yamaze kuziba ibi byuho. Ati: âAmabwiriza duhora tuyavugurura mu bihe bitandukanye bitewe nâibyuho tuba twabonye. Ariko ndagira ngo mbamare impungenge ko mu gihe cya Audite twari twarabibonye ko amabwiriza yacu yari afite gap kandi twari twarabikoze, tuyashyira kuri website ku mugereka wa application form, ku buryo umuntu wese ugiye gusaba serivisi, abona ibisabwa byose kandi ku bantu bose.â
Dr Munyampundu yakomeje ati: âKandi nimureba neza muri raporo, murasanga na byo twarabigaragaje. Icyo Leta yadusabaga ni uko twahuza ayo makuru atandukanye, yaba muri standard cyangwa mu yandi mabwiriza dufite, tukayahuriza hamwe, bikajya mu ibwiriza rimwe, ari yo guideline, ibyo turimo turabikora. Ariko iki cyari cyarakozwe no mu gihe cya Audite.â
Umuyobozi Mukuru wa FDA, Prof. Emile Bienvenu yasobanuye ko haba hari ibyago byâuko mu mikorere yâiki kigo haboneka ibyuho bya ruswa, gusa ngo ubuyobozi bwacyo ubwo bwari bumaze kubona iki kibazo, bwafashe ingamba zatuma bigorana ko bizamo.
Prof. Emile yagize ati: âIkintu cya corruption ni ikintu gikomeye. Ni ikintu natwe dukurikirana, cyane ko tuzi neza ko akazi dushinzwe utitonze rwose byaba, tubwizanye ukuri. Natwe rero tugira uburyo dukurikirana ibyo abakozi bacu bakora kugira ngo tumenye yuko icyo kintu cya corruption kitaba. Kugira ngo aho hantu hazabe room ya corruption njyeweĂÂ numvaĂÂ bigoye.â
Ibazwa rya FDA nâibisubizo byayo imbere ya PAC bishingiye kuri raporo yâUmugenzuzi Mukuru wâimari nâumutungo byâigihugu yâumwaka wâ2022/2023.


