Rwanda: Jenoside yakorewe Abatutsi , imbuto y’ ubukoloni

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abantu badahuza ku nkomoko ya jenoside 3 zimaze kuba ku isi, ubushakashatsi butandukanye bushingiye ku bitabo byagiye byandikwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bwemeje ko iyi mbuto yabibwe n’ abakoloni ku nyungu zabo bwite.

Mu mwaka w’ I 1994, nibwo Ingabo z’ u Bufaransa zageze kumugaragaro ku butaka bw’ u Rwanda mu gikorwa cyise” Operation Turquoise” yari iyobowe na Gen. Jean-Claude Lafourcade. Izi ngabo z’ u Bufaransa 2500 zaje mu Rwanda muri icyo gihe zafashijwe n’ izindi ngabo 500 zituruka mu bihugu bitandkanye bya Afurika.

Icyo gihe u Rwanda rwari rushegeshejwe na jenoside yaje guhitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe. Hashize amezi macye, Guillaume Ancel umwe mu basirikare b’ Abafaransa bari muri Operation Turquoise yatanze ubuhamya bwerekana ko u Bufaransa bwabeshyaga amahanga ko bwaje kuzimya umuriro mu Rwanda.

Guillaume Ancel agira ati” Imyaka ishize ari myinshi ariko mu by’ ukuri nk’ umuntu wari uhibereye nakwemeza ko twari dushinzwe gucanira umuriro kugira ngo umututsi yicwe , nk’ uko ubuyobozi bwacu bwabidukanguriraga”.

Ubu buryo imbuto mbi ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaje kubibwa n’ umukoloni bigaragara neza mu gitabo ’Le Génocide conte les Batutsi du Rwanda” un “racisme importé des sciences coloniales”, cya Florent Piton.

Florent Piton yanditse iki gitabo yifashishije inyandiko yakuye mu bubiko bwo mu duce tw’ amajyaruguru y’ U Rwanda. Uyu mwanditsi yemeza ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifite inkomoko y’ imizi y’ ubumenyingiro bushamikiye ku mateka y’ ubukoloni .

Florent Piton, asanga muri ibyo by’ ubukoloni aribwo imbuto y’ ivanguramoko yatangiye kwigishwa ndetse bamwe mu banyapolitiki bari barize mu Burayi bahise batangira gushishikariza rubandanyamwinshi kwanga rubandanyamuke.

Mu ncamake u Bubiligi n’ u Bufaransa babibye imbuto ya jenoside ndetse banayuhira kugeza ikuze ndetse inakwirakwizwa ibyo bikaba bigomba gutuma bitinde bitebuke ibi bihugu bizemera ko byagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no mu yandi makimbirane yayogoje ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *