Kongera kugirirwa icyizere mu buyobozi bukuru bw’igihugu ni ikintu kiba gake gashoboka kuko uhagaritswe ku mirimo, agasimbuzwa cyangwa akegura, byumvikana bidatinze ko yaba yananiwe izo nshingano. Kongera kuzigarurwamo bibaye gake mu Rwanda nyuma y’Imyaka 26 u Rwanda rubohowe.
Mu byemezo by’Inama z’Abaminisitiri zisanzwe cyangwa izidasanzwe zabaga mu myaka mike ishize, humvikanaga ngo ‘uyu yakuwe ku mirimo ye bitewe n’amakosa akomeye yakoze’. Mu matangazo yahinduye isura, ari mu ibara ry’umuhondo, hatangiye kugaragara ihagarikwa ry’abayobozi bakuru bitewe n’izindi mpamvu zitandukanye no gutangaza ko hari amakosa akomeye bakurikiranweho.
Muri uyu mwaka byatangiriye kuri ba Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko. Uyu munyamategeko yahagarikiwe kimwe na Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi. Me Evode yazize guhutaza umugore ucunga umutekano i Kigali, mu gihe Dr. Munyakazi yazize ruswa y’500,000 rwf.
Ihagarikwa ryabo ryakurikiranye n’irya Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima wazize kubeshya umubare w’ibikoresho byari kwifashishwa mu gupima abitabiriye Umwiherero wo muri Gashyantare nkuko byagarutsweho n’umukuru w’igihugu. Amb. Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ni we wakurikiyeho, ahagarikwa azize gushyira imbere imyumvire ye, aho kugendera kuri politiki y’igihugu nkuko byavuzwe mu itangazo rimukuraho.
Umwihariko mu gutakarizwa icyizere
Interuro ‘yahagaritswe ku mirimo bitewe n’ibyo akurikiranweho’ yatangiye kumvikana mu itangazo rihagarika Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano, ryasohotse muri Mata 2020. Ku wa 25 Gicurasi 2020 kandi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rihagarika Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo akurikiraho tariki ya 26 Gicurasi; bitewe n’ibyo bakurikiranweho bagombaga kubazwa.
Mu buryo bwatunguye benshi, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Hon. Gatabazi, amusubiza izi nshingano mu Ntara y’Amajyaruguru. Abasesenguzi muri politiki y’u Rwanda rwa nyuma yo ‘Kwibohora’ bemeza ko ari ubwa mbere umuyobozi nka Guverineri ahagaritswe ku mirimo, nyuma akongera kugirirwa icyizere. Umwe muri bo yagize ati: “Ni gake cyane kandi abayobozi bakurwaho, rubanda ikabwirwa ko bafite ibyo bagomba kubazwa, ubundi bagasubizwa mu mirimo.”
Mu kiganiro n’umwe mu babashije gusesengura isubizwa mu nshingano rya Guverineri Gatabazi, yagarutse ku mbabazi uyu muyobozi yasabye Perezida wa Repubulika ndetse n’ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi, ku munsi wakurikiye uwo yahagarikiweho. Icyo gihe yagize ati: “Ndasaba imbabazi aho naba narabatengushye Nyakubahwa Paul Kagame, FPR Inkotanyi n’abaturage b’u Rwanda ntabashije gusohoza icyo bari banyitezeho, kandi niteguye gutangira ubuzima bushya, nkomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwanjye bwose. Kandi nzakomeza kubumvira Nyakubahwa Perezida n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.” Avuga ko ubu butumwa bwaba buri mu mpamvu Hon. Gatabazi yasubijwe mu nshingano.
Byashoboka ko n’abandi bahagaritswe bakongera kugirirwa icyizere?
“Birashoboka” cyangwa “Ntibishoboka” ni ibisubizo bibiri bitangwa n’impande ebyiri zitandukanye, bitewe n’imyumvire ya buri rumwe. Gushoboka gushingira ahanini ku isubizwa ku mirimo kwa Guverineri Gatabazi [ibyo yari akurikiranweho bitigeze bimenyekana] ndetse n’abarimo Dr. Rose Mukankomeje, wigeze no gutabwa muri yombi muri Werurwe 2016 akurikiranweho gukingira ikibaba abakekwaho icyaha cya ruswa. Icyo gihe Dr. Mukankomeje yari ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA.
Muri Nzeri 2016, Urwego rw’Igihugu rw’ubushinjacyaha rwatangaje ko rwahagaritse gukurikirana Dr. Mukankomeje. Ubu ngubu, yongeye kugirirwa icyizere, akaba ayoboye Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, kuva muri 2019.
Icyo bisaba kugira ngo umuyobozi yongere kugirirwa icyizere ni ugukomeza kwitwararika, kujya kure y’amakosa yamuvuzweho, gukomeza kugaragaza ubwitange mu gukorera igihugu. Ibi byose ni urugero abayobozi bose tugiye gukomozaho bagiye batanga.
Joseph Habineza: Azwi ku izina rya Joe, yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2008 kugeza muri Gashyantare 2011 ubwo yeguraga bitewe n’impamvu ze bwite. Gusa nyuma yo kwegura, uyu muyobozi yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, agaruka ku mwanya wa Minisitiri muri iyi Minisiteri tariki ya 24 Nyakanga 2014 nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye.
James Musoni: Yabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo akurwa kuri uwo mwanya na Perezida Paul Kagame tariki ya 6 Mata 2018. Nyuma y’amezi atandatu nta zindi nshingano afite mu butegetsi bw’igihugu, Musoni yongeye kugirirwa icyizere tariki ya 18 Ukwakira 2018, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, akaba akiri muri izi nshingano kugeza ubu.
Prof. Nshuti Manasseh: Yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Imari n’Igenamigambi, iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu bihe bitandukanye kuva mu 2003 kugeza mu 2008. Yagarutse muri Guverinoma tariki ya 30 Mata 2020 ubwo yahabwaga umwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Kuri uyu mwanya, Prof. Nshuti yasimbuye Amb. Olivier Nduhungirehe.
Rwigema Pierre Celestin: Yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1994 kugeza mu 1995, kuva ubwo aba Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2000. Mu 2001 yashinzwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi, ahungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu 2011, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasanze ibyo aregwa bidafite ishingiro kuko nta bihamya, muri uwo mwaka agaruka mu Rwanda. Muri Gicurasi 2012, Rwigema yatoranyijwe mu bahagararira igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC, EALA.
Icyitonderwa: Aba bayobozi nibo twabashije kubona mu bongeye kugirirwa icyizere. Byashoboka ko haba hari abandi.

6 Responses
Rwanda : Ni bake bakuwe ku ntebe y’ubuyobozi bakongera kuyigarurwaho
undi ni Solina Nyirahabima ubu numunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko shinga nandi mategeko yabaye ministre muri presidence aragenda yongera kugaruka aba ministre wu muryango abivaho aba umunyamabanga wa leta muri ministere yu butabera ni beshi bajyiye bajyenda bakagaruka sinabarangiza

Hari n’abandi:
1) Odda Gasinzigwa;
2) Dr Diane Gashumba: Yabanje muri Migeprof, nyuma aza kuvugwaho imyitwarire mibi nuko avanwa ku buyobozi ariko aza kongera kugarurwa muri Minisante none yarongeye arirukanwa.
3) Colette Ruhamya. Yabanje muri Mininfra, aza kuvanwamwo nyuma ajyanwa muri REMA none ubu yarirukanwe.
4) N’abandi n’abandi.
Rwanda : Ni bake bakuwe ku ntebe y’ubuyobozi bakongera kuyigarurwaho
Ndumva mubivanga hari abava ku milimo ariko batagawe abo rero ntiwavuga ko ari ikibazo ko bagaruka mu mirimo.Uyu munyamakuru yashakaga kuvuga abirukanwe kubera amakosa nyuma bakaza kugaruka.Urugero nka HABINEZA YAZIZE GUFATA KU MABUNO Y’abakobwa aza kugaruka
MUSONI yazize ubwiyemezi nyuma aragaruka
Gatabazi yari yakeswe mu makosa arongera aragaruka .
Mukankomeje yaranafunzwe arongera aragaruka ,ariko kuvuga nka RUHAMYA ,SOLINA ,NSHUTI bo ndabona bitandukanye wabafata nk’abahindurirwa imirimo kuko ntibigeze birukanwa.