Rwanda Revenue mu gutanga inyemezabwishyu zihonyora amategeko ariho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho hamenyekaniye ko Nsabimana Dominique aciwe amafaranga nk’igihano cyo kuba atazi gusoma no kwandika, abandi Banyarwanda batangiye gutinyuka, bashyira ahabona izindi nyemezabwisyu zigaragaza ko bacibwa amande ari hanze y’itegeko.

Kutamenya Gusoma Amande

Buri bwoko bw’amande bugira icyiciro bubarizwamo, bukagira itegeko cyangwa amabwiriza abugena. Ariko mu minsi ishize hatangiye kuboneka inyemezabwishyu zigaragaza ko bamwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro basigaye baca amande afatiye ku marangamutima yabo, hatisunzwe amategeko yemewe.

Kirabo T. Janet nawe yaciwe amande yiswe ayo kwanga kugaragaza aho yishyuriye umusoro. Akibaza niba amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw ) yaciwe agategekwa guhita ayishyura (cash), afite itegeko riyagena mu izina ry’icyo cyaha : « Kutagaragaza aho wishyuriye imisoro ». Akanibaza niba igihe umuntu abonye gihamya (yari yabanje kubura) yo kuba yarishyuye umusoro, yasubizwa ayo yaciwe kubwo kutahagaragaza byihuse.

Factures RRA 1

Mwumvaneza Emmanuel nawe yaciwe amande angana n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw ), ategekwa guhita ayishyura ako kanya (cash), yandikirwa ikosa ryiswe : Kurwanya abakozi ba Ngali ababuza gukinga.

Factures RRA 2

Tubibutse ko Nsabimana Dominique ari we wavuzwe mbere kubwo gucibwa amande ya 2000 Frw, nyuma akaza kuyasubizwa, Rwanda Revenue Authority ikanamwiseguraho. Ese niko bizagenda no ku bandi? Inyemezabwishyu zishyizwe ahabona, ni nke muri nyinshi zisangiye ikibazo, twatangiye ubucukumbuzi duhereye mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba.

RRA Kwisegura

Turacyagerageza kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority, ngo tumenye uko bakiriye iri renga ku mategeko ry’abakozi babo, n’icyo bateganya ngo bikosoke kandi  bicike.

 

NTWALI John Williams

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *