Tanzania: Umubare w'abaguye mu mpanuka i Morogoro ugeze kuri 93
Kuri uyu wa 16 Kanama, abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka y’iturika ry’ikamyo itwara esansi bapfuye mu ntara ya Morogoro, umubare w’abamaze kuyigwamo ugera kuri 93. Ku wa 10 Kanama ni bwo abantu biganjemo abatwara moto bahutse imodoka itwara esansi yaguye hasi, batangira kuyivoma. Umwe muri bo wanywaga itabi ni we wabaye intandaro yo kwaka […]
Gasabo/Gisozi: Ashinja mudugudu kugira uruhare mu ihohoterwa yakorewe
Bagirigomwa Claver utuye mu murenge wa Gisozi akagari ka Ruhango,umudugudu wa Rukeri arasaba kurenganurwa, nyuma y’aho avuze ko akubiswe Incuro ebyiri n’abagizi ba nabi babishyigikiwemo n’urwego rw’umudugudu. Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko yakorewe ihohoterwa inshuro ebyiri, aho yakubitwaga n’abagizi ba nabi avuga ko bari bashyigikiwe bakamukubita mu mwaka ushize wa 2018, […]
Niba ukunda gutera akabariro mu gitondo, dore amabanga 5 uzifashisha
Umugabo wese mu masaha y’igitondo aba yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina kurusha umugore maze agahita amukangura niyo yaba agisinziriye. Dore inama ugirwa kandi zizagufasha kunezerwa. 1.Iyo mwembi mukangutse kandi mugifite amavunane nta mpamvu yo kwivunisha cyangwa kwihwanyagura ngo mukoreshe imbaraga nyinshi ahubwo murapfumbatana bisanzwe nk’abantu biryamiye maze umugabo agakora ikigomba gukorwa kandi birangira neza nta […]
Leta y'u Burundi irashinja Loni guhora igambiriye kuyipyinagaza
Leta y’u Burundi irashinja ibihugu by’amahanga birimo n’umuryango w’Abibumbye ko bikunze gufata ingingo zipyinagaza ibikorwa nayo. Ibi ngo bikorwa hagamijwe kurwanya Leta iriho iyobowe na Perezida Nkurunziza n’ishyaka CNDD-FDD. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, cyabereye i Gitega, hagarukwa cyane ku ugutegura amatora ateganywa kuba mu 2020. Icyegera […]
Sobanukirwa ibanga rihishe mu ukubaha urwego rw’ ubuyobozi – Rev. Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Abaheburayo 13:17 “Mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’ abazabibazwa, kugira […]
Harmonize yamaze gutandukana na Diamond Platnumz
Umuhanzi Harmonize wari usanzwe akorana na Diamond Platnumz mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi, yamaze kugenda. Aya makuru aremezwa hashingiwe ku kuba uyu muhanzi yagize atya agasiba ijambo ryerekana ko ari umuhanzi ufitanye amasezerano na Wasafi ya Diamond. Ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yahinduye gusa ntiyasibye ijambo Wasafi. Yashyizeho iri vuga ngo Wasafi […]
FARDC yigaruriye ibiturage bibiri byagenzurwaga n’inyeshyamba umwe mu bayobozi ahasiga ubuzima
Igisirikare cya Congo kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 kanama mu gitondo kigaruriye ibiturage bya Vusamba na Munoli, muri Sheferi (Chefferie) ya Baswagha, teritwari ya Lubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, Richard Nyembo wa Nyembo, ngo FARDC yirukanye muri ibyo biturage abarwanyi b’umutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ/ Mazembe nyuma yo gukozanyaho. […]
Kamonyi: Hamenyekanye umugambi wo gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gitwa na Nyakigezi, Akagari ka Cubi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi baguye mu kantu nyuma yo kumva ko hari umugambi wateguwe n’uwitwa Bonavanture Gakindi ugamije gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside witwa Domitille Nyirahabineza. Iby’uyu mugambi byamenyekanye mu nteko y’abaturage yabaye ku wa 13 Kanama 2019, ubwo bamwe […]
Icyo u Rwanda ruteganya ku igurwa ry’ubwoko bw’indege yahitanye abasaga 346
U Rwanda rutangaza ko rucyifashe ku ngingo yo kugura indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max rwateganya kugura. U Rwanda rurasinonwa nyuma y’aho ubwoko bw’iyi ndege bwakoreshwaga na Kompanyi zo muri Ethiopia na Indonesia buhitanye abantu 346 mu mpanuka. U Rwanda ruvuga ko bisaba gutegereza kugira ngo Kompanyi ya Boeing ikora ubwoko bw’izi ndege […]
RDC: Ku nshuro ya mbere Ebola yageze muri Kivu y’Amajyepfo
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Mujyi wa Bukavu, ku nshuro ya mbere hagaragaye abantu babairi barwaye Ebola ndetse umwe muri bo yitabye Imana nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’ubuyobozi bw’intara ibaye iya gatatu muri Congo igezwemo na Ebola. Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwatangarije AFP ko abantu babiri basuzumwe bagasangwamo Ebola mu ijoro […]
Kigali: Abasore bava mu cyaro baratabaza
Abasore bava mu byaro byo mu mpande zose z’igihugu baje kuba i Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho, bavuga  ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwo mu mujyi bemeza ko bubagoye. Muri iki gihe, urubyiruko rwiganjemo abasore ruri kuva mu cyaro rukerekeza mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda. Abenshi berekeza iKigali ahanini bitewe no kumva ko ababayo babayeho […]
Uganda: Ambasaderi w’u Bushinwa yahakanye ko Huawei ifasha leta kumviriza abatavuga rumwe n’ubutegetsi
Ambasaderi w’u Bushinwa muri Uganda, Zheng Zhu Qiang yahakanye ibirego bishinja Ikigo cy’itumanaho cyo mu Bushinwa, Huawei, gukorana n’inzego z’umutekano za Uganda mu kuneka abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ikinyamakuru The Wall Street Journal kuwa kabiri nibwo cyasohoye inkuru ivuga ko Huawei ifasha abakuru b’inzego z’umutekano za Uganda gutata abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi binjira muri telephone […]
Umurwayi wa Sida yasohowe nabi mu bitaro byo mu Misiri – Amafoto
Abategetsi mu Misiri bari gukora iperereza ku gikorwa cyo gusohora mu bitaro ku ngufu kandi bakurura hasi umugabo urwaye SIDA. Byabereye mu bitaro biherereye mu majyaruguru y’igihugu ahitwa Gharbia. Amashusho y’uko byagenze yatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza agahinda n’umujinya batewe n’iki gikorwa. Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo bamukurubana bamusohora mu […]
Umugabo anziza kutagira amavangingo kandi nkiri inkumi narayagiraga menshi- Nkore iki?
Muhorane amahoro ya Nyagasani, ndagisha inama. Ni kenshi nabwiwe ko kubaka atari imikino ariko ubu maze kubibona kuko hatabayeho ukwihangana benshi twajya turuvamo nta n’ukwezi gushize urushinze. Kera nkiri umukobwa narakubaganye, hari umusore twakundanye tukajya tunaryamana, twakoraga imibonano mpuzabitsina nkazana amavangingo menshi cyane, ku buryo yabinkundiraga cyane bishoboka ariko nyuma nza kumubonaho ingeso mbi y’ubusambanyi […]
Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye Lisansi yafashwe n'inkongi y'umuriro irakongoka- AMAFOTO
Mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Kibogora, mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke haravugwa impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi (African oil) yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka. Yari itwaye Lisansi ya sosiyete yo mu gihugu cy’u Burundi ariko ngo yari yarakodeshejwe n’umunyekongo witwa David Biluka Eric, yari ivuye i Kigali ijyanye iyo Lisansi i Bukavu […]
Amakimbirane kuri Kashmir ashobora kubura intambara ya kane hagati y'Ubuhinde na Pakistan
Jammu-Kashmir ni leta iri mu majyaruguru y’Ubuhinde, ikaba igenzurwa n’Ubuhinde, Pakistan n’Ubushinwa ho agace gatoya, ndetse igira n’amategeko ayigenga. Amakimbirane y’Ubuhinde na Pakistan hejuru ya Kashmir yatangiye mu 1947, ubwo ibi bihugu bitumvikanaga ku mategeko agomba kuyigenga. Ibi byateje intambara eshatu(1947, 1965, 1971) hagati y’ibi bihugu n’ubu bitumvikana ku miyoborere ya Kashmir. Ubusanzwe Pakistan n’Ubuhinde […]
Rwamagana: Polisi yafatiye mu cyuho umukobwa  waranguzaga urumogi
Ahagana saa Tatu z’igitondo cyo ku wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2019, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, polisi y’igihugu ikorera muri aka karere yafatiye mu cyuho umukobwa ufite imyaka  21 witwa Uwase Fatuma  arimo kuranguza urumogi. Nyuma yo gutungurwa n’abapolisi arimo kubara urumogi yari agiye […]
Koreya ya Ruguru iravuga ko nta bindi biganiro izagirana na Koreya y’Epfo
Koreya ya Ruguru yatangaje ko nta bindi biganiro ikeneye kugirana na Koreya y’Epfo ishimangira ko iki cyemezo cyafashwe kubera ibikorwa bya Koreya y’Epfo. Iki gihugu kikaba cyasohoye itangazo risubiza ijambo rya Perezida Moon Jae-in ryo kuri uyu wa Kane. Hagati aho, kuri uyu wa Gatanu kare Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu bibiri bya missiles ibirasa […]
Israel yakumiriye abadepitekazi bo muri Amerika b’Abasilamukazi
Igihugu cya Israel cyakumiriye abadepite babiri bo muri Amerika b’Abasilamukazi bakomoka mu ishyaka ry’Abademokarate, Ilhan Omar na Rashida Tlaib bagombaga mu cyumweru gitaha gusura Intara za West Bank na Yerusalemu y’Iburasirazuba  zigaruriwe  na Israel. Aba badepite bombi bakunze gushyigikira muvoma irwanya ibikorwa bya Israel, ariko itegeko rya Israel ryemera ko abayishyigikiye bakumirwa bakabuzwa gusura. Perezida […]
Kigali: Abifuza kwiga Camera no gutunganya amajwi n'amashusho bashyizwe igorora
Ubuyobozi bw’ikigo Belgine training center (BTC) ku bufatanye na YADEN (Youth, Arts, Development and  Entrepreneurship Network) buramenyesha urubyiruko rwose rwifuza kwiga gukoresha camera, gutunyanya amajwi n’amashusho na graphic deign ko amarembo akinguye. Bahawe amezi atatu y’ubuntu m ugukurikirana aya masomo, uzemererwa kuyakurikira akayasoza akazahabwa ahantu ho kwimenyereza uyu mwuga mu gihe kingana n’ukwezi kumwe. […]
RDC: Urubyiruko rwatangiye imyitozo ya gisirikare rugamije guhashya inyeshyamba z’Abagande
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyatangiye iperereza ku myitozo bivugwa ko urubyiruko rurimo gukora rugamije guhangana n’inyeshyamba z’abagande za ADF zibarizwa muri Beni. Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nibwo butangaza ko bwatangiye iperereza kuri iyi myitozo ya gisirikare urubyiruko rurimo gukora ngo rwihanganire na ADF, umutwe w’inyeshyamba […]
Libya: Ingendo z'indege i Tripoli zahagaritswe
Indege zabujijwe guhagurukira ku kibuga cy’indege kimwe rukumbi cyakoraga mu murwa mukuru wa Libiya kuri uyu wa kane. Ni nyuma y’ibitero bya rocket byatewe mw’ijoro ryose. Byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma y’ubumwe bw’igihugu. Moustafa al-Meiji wo muri Guverinoma ya Tripoli, yavuze ko rocket yarashwe mw’ijoro ryo kuwa Gatatu, yishe umusirikare wari kw’irondo, ikomeretsa abandi benshi barinda […]
Batatu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko batazigera bihanganirwa. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 14 Kanama abantu batatu batandukanye Polisi ibafatanye ikiyobyabwenge cy’urumogi. Abafashwe ni Rutayisire Bill Ronard w’imyaka 21 wafatiwe mu Karere ka Nyabihu afite udupfunyika 389 tw’urumogi, mu Karere ka Nyagatare hafatirwa Semabumba Emile w’imyaka 28 na Nkizumutoni Theophile […]
Diamond Platinumz abanje mu Rwanda mbere yo kujya mu Burundi-amafoto
Kuri uyu wa 16 Kanama mu gitondo, Diamond Platinumz yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Yabanje kugera mu Rwanda mbere y’uko ajya mu Burundi gutaramira abakunda ibihangano bye, akazagaruka kuri uyu wa 17 Kanama. Diamond afite igitaramo i Burundi kuri uyu wa 16 Kanama, akazakurikizaho ikizasoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika hano mu Rwanda […]
Rwanda Revenue mu gutanga inyemezabwishyu zihonyora amategeko ariho
Nyuma y’aho hamenyekaniye ko Nsabimana Dominique aciwe amafaranga nk’igihano cyo kuba atazi gusoma no kwandika, abandi Banyarwanda batangiye gutinyuka, bashyira ahabona izindi nyemezabwisyu zigaragaza ko bacibwa amande ari hanze y’itegeko. Buri bwoko bw’amande bugira icyiciro bubarizwamo, bukagira itegeko cyangwa amabwiriza abugena. Ariko mu minsi ishize hatangiye kuboneka inyemezabwishyu zigaragaza ko bamwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe […]
HRW irasaba iperereza ryimbitse ku izimira ry’Abanyarwanda babiri
Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu  “Human Right Watch (HRW)”  ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika urasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ryizewe kurushaho ngo hamenyekane ahaherereye Abanyarwanda babiri baburiwe irengero, hashize ukwezi. Abanyarwanda bavugwa na Human Right Watch , umwe ni Bwana Ndereyimana Eugène umunyamuryango w’Ishyaka FDU-Inkingi riyoborwa na Ingabire […]