Libya: Ingendo z'indege i Tripoli zahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Indege zabujijwe guhagurukira ku kibuga cy’indege kimwe rukumbi cyakoraga mu murwa mukuru wa Libiya kuri uyu wa kane. Ni nyuma y’ibitero bya rocket byatewe mw’ijoro ryose. Byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.

Moustafa al-Meiji wo muri Guverinoma ya Tripoli, yavuze ko rocket yarashwe mw’ijoro ryo kuwa Gatatu, yishe umusirikare wari kw’irondo, ikomeretsa abandi benshi barinda ikibuga cy’indege.

Icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Khalifa Haftar, bari mu birindiro byabo mu majyepfo ya Tripoli nk’uko iyi nkuru y’Ijwi rya Amerika ivuga. Umuvugizi wa guverinema wabivuze yongeyeho ko indege zahagurukiraga ku kibuga cya Mitiga zabaye zihagaritswe.

Icyo kibuga kiri mu burasirazuba bwa Tripoli, cyahoze ari icya gisilikare. Cyakoreshejwe n’indege za gisivili kuva ikibuga cy’indege cya Tripoli cyangijwe cyane n’imirwano yo mu 2014.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *