Israel yakumiriye abadepitekazi bo muri Amerika b’Abasilamukazi

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Israel cyakumiriye abadepite babiri bo muri Amerika b’Abasilamukazi bakomoka mu ishyaka ry’Abademokarate, Ilhan Omar na Rashida Tlaib bagombaga mu cyumweru gitaha gusura Intara za West Bank na Yerusalemu y’Iburasirazuba  zigaruriwe  na Israel.

Aba badepite bombi bakunze gushyigikira muvoma irwanya ibikorwa bya Israel, ariko itegeko rya Israel ryemera ko abayishyigikiye bakumirwa bakabuzwa gusura.

Perezida Donald Trump nawe ubwe utavuga rumwe n’aba badepite, yari aherutse gutangaza kuri twitter ko bizagaragaza intege nke cyane aba bombi nibaramuka bemerewe kwinjira muri Israel.

Ilhan Omar, umudepitekazi ufite inkomoko muri Somalia, yasobanuye icyemezo cya Israel nk “ igitutsi ku ndangagaciro za demokarasi ndetse n’igisubizo giteye ubwoba ku ruzinduko rw’abakozi ba guverinoma y’igihugu cy’inshuti ”.

Perezida Donald Trump akaba ari we wari uherutse gusaba ko aba badepitekazi uko ari babiri bakumirwa, ndetse akongeraho ko “ banga Israel n’abaturage bose b’Abayahudi kandi nta kintu na kimwe cyavugwa cyangwa ngo gikorwe cyabahindura intekerezo ”.

Yaba Omar na Tlaib bamaze iminsi bashinjwa kwibasira Israel ariko bahakanye ibyo birego byo kuba abantu barwanya Abayahudi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Perezida Trump yagize ati: “ Siniyumvisha impamvu Israel yabareka bakinjira .”

Kubera iki aba bakumiriwe?

Amategeko ya Israel ngo yemera kwima visa umunyamahanga wese uhamagarira abandi gufatira ibihano Israel mu nzego zitandukanye nko mu bukungu, iby’umuco n’ibijyanye n’amasomo ya kaminuza.

Abategetsi ba Israel bari babanje kugerageza koroshya ibintu bavuga ko hazabaho umwihariko ku bayobozi batowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kwisubiraho.

Ibinyamakuru byo muri Amerika bikaba bivuga ko uruzinduko rw’aba badepitekazi rwagombaga gutangira ku Cyumweru, kandi bakaba bateganyaga kuzagera n’ahantu hera nk’ahubatse umusigiti wa Al Aqsa.

Banateganyaga gusura impirimbanyi z’amahoro z’Abanya-Israel n’iz’Abanyapalestina no kujya I Yerusalemu no mu mijyi yo muri West Bank nka Betelehemu, Ramallah na Hebron.

Hon. Tlaib we ngo yateganyaga kuzaguma aha indi minsi ibiri y’inyongera akajya gusura nyirakuru uba mu giturage cyo muri Palestina.

Ubundi aba badepitekazi ni bantu ki?

Rashida Tlaib niwe mudepitekazi wa mbere muri Kongere ya Amerika ufite inkomoko muri Palestina, ariko yavukiye muri Michigan, naho Ilhan Omar we ahagarariye Minnesota ariko yavukiye muri Somalia.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *