Nyuma y’uko havuze amakuru ko umutekano waba udahagaze neza hagati y’u Rwanda na uganda, amakuru aravuga ko noneho ku mipaka iki kibazo cyaba cyamaze kugira ingaruka abambukiranya bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.
Ikinyamakuru the Eastafrican dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru yizewe ko abari gukoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda baba bari guhura n’ingorane mu ngendo za bo, ibi bikaba bishobora no kugira ngaruka ku buhahirane no ku bukungu hagati y’ibihugu byombi.
Iki kinyamakuru gikomeza igaragaza ko abo ku ruhande rwa Uganda ari bo bari kubangamira abanyarwanda bambuka bashaka kwinjira yo nk’uko bisanzwe, ariko ntikigaragaze neza uburyo babangamirwamo.
Mu minsi yashize, ni bwo hatangiye kumvikana amakuru ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda waba urimo agatotsi, aha ibinyamakuru byo muri uganda bikaba byaragiye bigaragaza abakozi bakorera mu Rwanda ariko bakomoka muri kiriya gihugu bagiye bahabwa inzandiko zibagaragariza ko batazakomeza imirimo ya bo mu gihe bazaba barangije igihe cy’akazi kigaragara mu masezerano.
Soma inkuru bifitanye isano: Ibimenyetso by’intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda byatangiye kugaragara
Ikinyamakuru the eastafrican kandi kigaragaza impungenge zagaragajwe n’abayobozi batandukanye barimo n’inzobere mu bijyanye na politiki, nka Dr Kayumba Christopher wavuze ko iki kibazo kidashakiwe umuti hakiri kare kitagira ingaruka muri ibi bihugu gusa ahubwo ko zagera no ku muryango w’Afurika y’Uburasirazuba yose.
Agira ati “Niba ibiri kuvugwa mu bitangazamakuru ari ukuri koko, ibi biraza kugira ingaruka mbi cyane Atari ku mubano wa gicuti ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye, ahubwo no ku muryango wa EAC muri rusange.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musesenguzi mu bya politiki akaba n’umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, akomeza avuga ko ukwishyira ukizana muri buri gihugu kw’abanyagihugu runaka nikuzamo agatotsi, nta kabuza bizagira ingaruka ku baturage ba byo.
“Niba mwitegereza ibirimo kuba hagati ya Kenya na Tanzania, aho inka n’inkoko bitemerewe kuva mu gihugu kimwe ngo bigere mu kindi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mukareba umubano w’u Rwanda n’u Burundi noneho u Rwanda na Uganda, murumva ko iterambere ry’akarere ryamaze kwangirika.”
The eastafrican ikomeza ivuga ko Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa bya EAC, Olivier Nduhungirehe yavuze ko iki kibazo hari kurebwa uburyo cyakemurwa mu nzira ziboneye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe@Bwiza.com


