Rwandair irashaka kugaragaza itandukaniro n’ibindi bihugu ku isi bihomba mu bwikorezi bwo mu kirere

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe u Rwanda rwakiraga indege nshya ya Boeing 737-800 NG, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Dr Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko u Rwanda rushaka kugaragaza itandukaniro mu bindi bihugu hirya no hino ku isi usanga bivuga ngo kompanyi zabo z’ubwikorezi bwo mu kirere zarahombye.
Yagize ati: “sinumva ukuntu u Bufaransa cyangwa za Kenya bivuga ngo Kompanyi zabo z’indege zarahombye. Twe ntituzabarira agaciro ka Rwandair mu matike gusa.”
[ad id=”44145”]
Aha uyu muyobozi yashakaga gusobanura ko agaciro ka mbere kuri kompanyi ya Rwandair ari ukuba u Rwanda rufite kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere kandi ikora neza, kuko byoroshya ubuhahirane, imigenderanire hagati y’ibihugu bitandukanye.
Ibi kandi bigarukwaho n’umuyobozi wa Rwadair, John Mirenge, we uvuga ko kugura indege nshya kandi zikomeye biri mu nyungu z’Abanyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange.
John Mirenge agira ati: “U Rwanda rugura indege zihenze kuko rushaka iterambere rirambye.”
Akomeza agaragaza inyungu ku banyarwanda ziva mu kuba u Rwanda ruzamura imikorere y’ubwikorezi bwo mu kirere, aho avuga ko bituma babona imirimo itandukanye haba mu gutwara, gutanga serivisi, gukanika ndetse n’ibindi bitandukanye bikorerwa mu bwikorezi bw’indege, aho kugeza ubu, ngo abanyarwanda bangana na 80% ari bo bafite imirimo muri ino kompanyi ya Rwandair.
[ad id=”44145”]
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kugira indege 10, rukaba ruteganya kugura izindi 2 bitarenze mu mwaka utaha wa 2017, ariko mu minsi ya vuba rukaba ruzakira indi imwe (A330-300).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *