RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi (RYAF) kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2020 ryemeye amakosa ryakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi.

Ni nyuma y’aho RYAF ishyiriye hanze urutonde rugaragaza uko aba bakandida bagize amanota mu turere dutandukanye tw’igihugu, rugakwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’amakosa arimo.

Kuri uru rutonde, umukandida wakoreye ikizamini mu Karere ka Karongi yahawe amanota 65.5 kuri 50 mu kizamini cya ‘interview’, mu kizamini cyo kwandika ahabwa amanota 31 kuri 50. Byatumye uyu agira amanota 96.5%, ndetse iri huriro rifata icyemezo cyo kumuha akazi k’ubuyobozi bw’amakoperative.

RYAF mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo, ryashyizweho umukono na Nyiramucyo Esperance (umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa rusange), yemeye amakosa igira iti: “Turamenyesha abantu bose cyane cyane abakoze ibizamini by’akazi ku myanya itandukanye ya RYAF ko amanota yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga habayeho ikosa mu myandikire, ubu amanota akosoye murayasanga kuri website yacu […]”

Akarere ka Karongi kavuze ko ntaho gahuriye n’uru rutonde

Ubwo uru rutonde rwari rukomeje gusakara, ibiro by’Akarere ka Karongi kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2020, byatangaje ko ntaho bihuriye narwo.

Byagize biti: “Turamenyesha abantu bakurikirana imbuga nkoranyambaga ko inyandiko y’amanota y’ibizamini by’akazi, bivugwa ko ari iyacu ntaho ihuriye n’Akarere ka Karongi. Kuyakwirakwiza yitirirwa akarere ni ugukora amakosa nkana, kuko ibirango byacu birazwi, ntaho bihuriye n’iyi nyandiko.”

Ku rutonde rukosoye, uyu mukandida wo muri Karongi wari wahawe amanota 65.5 kuri 50, yayambuwe ahabwa 36.5 kuri 50. Igiteranyo cy’amanota yagize ku 100, ni 67.5. Byatumye yamburwa umwanya yari yatsindiye [kuko yatsinzwe], uhabwa undi witwa Umugwaneza Marie Louise wagize amanota 78.5.%.

Soma Izindi Nkuru

40 Responses

  1. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    RYAF dusanzwe tuyizi imitangire y’akazi yayo! Si ubwa none. Ahubwo ikwiriye guhanwa by’intangarugero.

      njyewe ndabona bikojeje Isoni, ababigizemo uruhare begure begusebya igihugu cyacu, kuko ariya namarorerwa peeee.

      Uyobora RYAF rwose nawe bamufunge kuko ibyo nibibashije kugaragra ibitazwi nibyo byinshi

    2. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi

  3. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    RYAF no mu isoko ryo gupiganira gukora nurseries z’imbuto, ku mafaramga yahawe na SAIP habayemo amafuti menshi bikabije mu gusura sites ku buryo ba Rwiyemezamirimo bari serious bahise babona ko RYAF rwose idashinga babivamo. Ubwo bazariha uwo bashaka w’igicupuri. Ntibitangaje kuri RYAF

  4. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    RYAF no mu isoko ryo gupiganira gukora nurseries z’imbuto, ku mafaramga yahawe na SAIP habayemo amafuti menshi bikabije mu gusura sites ku buryo ba Rwiyemezamirimo bari serious bahise babona ko RYAF rwose idashinga babivamo. Ubwo bazariha uwo bashaka w’igicupuri. Ntibitangaje kuri RYAF

  5. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    SI BYIZA NA GATO MURI INO ORGANISATION KUKO IBIHABERA NDABONA ARI AGAHOMAMUNWA.

  6. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    SI BYIZA NA GATO MURI INO ORGANISATION KUKO IBIHABERA NDABONA ARI AGAHOMAMUNWA.

  7. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Aba barazwi, kwitirwa bisegura ni ukwigiza nkana.

    1. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
      Hhhh! Buriya ntaho bihuriye n’ amakosa y’ imyandikire! Umubare 36.5 uhuriyehe na 65.5 koko. Babikoze nkana ahubwo buriya ni ukwimwarura kuko amanyanga arenze urugero bigatuma yagaragaye! Kakurikiranwra.
      Imitangire y’ akazi iracyateye inkeke. Nk’ ubu akarere kakaresheje interview ku muntu umwe (1) wari watsinze, ku mwanya wa Director of OSC hakaba hashize ukwezi kurenga batanze gutangaza amanota, kasobanura ko agikosorwa cg ni ibindi barimo birasobanutse? Bikwiye guhagurukirwa. Ni Akarere ka Nyamasheke.

        Nuko babonye byakwirakwiye nubundi bazakamuha kuko Ari we bashaka

      2. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
        Nuko babonye byakwirakwiye nubundi bazakamuha kuko Ari we bashaka

    2. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
      Hhhh! Buriya ntaho bihuriye n’ amakosa y’ imyandikire! Umubare 36.5 uhuriyehe na 65.5 koko. Babikoze nkana ahubwo buriya ni ukwimwarura kuko amanyanga arenze urugero bigatuma yagaragaye! Kakurikiranwra.
      Imitangire y’ akazi iracyateye inkeke. Nk’ ubu akarere kakaresheje interview ku muntu umwe (1) wari watsinze, ku mwanya wa Director of OSC hakaba hashize ukwezi kurenga batanze gutangaza amanota, kasobanura ko agikosorwa cg ni ibindi barimo birasobanutse? Bikwiye guhagurukirwa. Ni Akarere ka Nyamasheke.

  8. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Aba barazwi, kwitirwa bisegura ni ukwigiza nkana.

  9. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Turabazi mugutanga isoko no kwishyura aba greffeur ni ibibazo

  10. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Turabazi mugutanga isoko no kwishyura aba greffeur ni ibibazo

  11. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Abanyamitwe mugutanga àkazi no kwishyura aba greffeur byarabananiye

  12. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Abanyamitwe mugutanga àkazi no kwishyura aba greffeur byarabananiye

  13. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Ndakeka bibaho kuko turi abantu ntabqo turi Imana. Ntakibazo ubwo mwemeye kwikosora. Ubutaha mujye mubanza gushishoza ibyo abatekinisiye bakoze.

  14. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Ndakeka bibaho kuko turi abantu ntabqo turi Imana. Ntakibazo ubwo mwemeye kwikosora. Ubutaha mujye mubanza gushishoza ibyo abatekinisiye bakoze.

  15. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    muraho neza ? nonese RYAF yibeshye itsinda ryakoresheje ibizamini rinahitamo abatsinze ntibarebaga amanota kuburyo byaciye mwicapiro kugeza bisohotse ? kuvana umukozi kukazi yagakoraga neza mugashyiramo undi nugukemura ikibazo mutera ikindi ahubwo icyo kizami cyagasubijwe kwisoko. ubwo se uwo mwashyizemo kamunaniye mwagarura uwa1?

  16. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    muraho neza ? nonese RYAF yibeshye itsinda ryakoresheje ibizamini rinahitamo abatsinze ntibarebaga amanota kuburyo byaciye mwicapiro kugeza bisohotse ? kuvana umukozi kukazi yagakoraga neza mugashyiramo undi nugukemura ikibazo mutera ikindi ahubwo icyo kizami cyagasubijwe kwisoko. ubwo se uwo mwashyizemo kamunaniye mwagarura uwa1?

  17. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Kwibeshya bibaho kuki burigihe dushyira ikibi imbere ,utibeshya nutaratangira gutekereza , nibaza ko ushaka gukora amafuti utabyandika kuriya tweguhamya abandi ibyaha kdi tutari duhari .

  18. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Kwibeshya bibaho kuki burigihe dushyira ikibi imbere ,utibeshya nutaratangira gutekereza , nibaza ko ushaka gukora amafuti utabyandika kuriya tweguhamya abandi ibyaha kdi tutari duhari .

  19. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Kwibeshya bibaho kuki burigihe dushyira ikibi imbere ,utibeshya nutaratangira gutekereza , nibaza ko ushaka gukora amafuti utabyandika kuriya tweguhamya abandi ibyaha kdi tutari duhari .

  20. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Kwibeshya bibaho kuki burigihe dushyira ikibi imbere ,utibeshya nutaratangira gutekereza , nibaza ko ushaka gukora amafuti utabyandika kuriya tweguhamya abandi ibyaha kdi tutari duhari .

  21. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Ubwo se ingingo bashingiyeho bambura uwo bari bahaye umwanya ni iyihe? keretse niba bari barawumuhaye by’agateganyo bazi neza ko bishobora guhinduka naho ubundi azajye mu nkiko abarege gusesa amasezerano mu buryo budakurikije amategeko niba bari bayamuhaye.ubwo se koko harimo ingingo ivuga ko biramutse bigaragaye ko amanota yahawe atariyo yahita yamburwa akazi kagahabwa undi? iyi tekiniki ikomeza kugaragaza ko umuyobozi ahuzagurika rwose…

  22. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Ubwo se ingingo bashingiyeho bambura uwo bari bahaye umwanya ni iyihe? keretse niba bari barawumuhaye by’agateganyo bazi neza ko bishobora guhinduka naho ubundi azajye mu nkiko abarege gusesa amasezerano mu buryo budakurikije amategeko niba bari bayamuhaye.ubwo se koko harimo ingingo ivuga ko biramutse bigaragaye ko amanota yahawe atariyo yahita yamburwa akazi kagahabwa undi? iyi tekiniki ikomeza kugaragaza ko umuyobozi ahuzagurika rwose…

  23. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Hari ibintu biba bikwiye gusuzumwa cyane bigashyirwa ahagarara byagenzuwe mu rwego rwo kwirinda amakosa…ayo ni amafuti rwose ahubwo uwo mukozi bambuye akazi bamuhohoyeye kuko ayo manota yahawe nyuma nayo siyo cyane ko naya mbere atari yo. Byakagombye gusubirishwamo ikizamin

  24. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Hari ibintu biba bikwiye gusuzumwa cyane bigashyirwa ahagarara byagenzuwe mu rwego rwo kwirinda amakosa…ayo ni amafuti rwose ahubwo uwo mukozi bambuye akazi bamuhohoyeye kuko ayo manota yahawe nyuma nayo siyo cyane ko naya mbere atari yo. Byakagombye gusubirishwamo ikizamin

  25. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Hari ibintu biba bikwiye gusuzumwa cyane bigashyirwa ahagarara byagenzuwe mu rwego rwo kwirinda amakosa…ayo ni amafuti rwose ahubwo uwo mukozi bambuye akazi bamuhohoyeye kuko ayo manota yahawe nyuma nayo siyo cyane ko naya mbere atari yo. Byakagombye gusubirishwamo ikizamin

  26. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Hari ibintu biba bikwiye gusuzumwa cyane bigashyirwa ahagarara byagenzuwe mu rwego rwo kwirinda amakosa…ayo ni amafuti rwose ahubwo uwo mukozi bambuye akazi bamuhohoyeye kuko ayo manota yahawe nyuma nayo siyo cyane ko naya mbere atari yo. Byakagombye gusubirishwamo ikizamin

  27. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Ni uku sha tukabura twatsinze tukabirenganiramo.
    Imana izababaza byinshi

  28. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Ni uku sha tukabura twatsinze tukabirenganiramo.
    Imana izababaza byinshi

  29. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Nibyiza kwemera icyaha,ariko RYAF izasubirishemo icyo kizamini 65.5/50 ?

  30. RYAF yemeye ikosa yakoze mu gutanga amanota ku bakoze ibizamini by’akazi
    Nibyiza kwemera icyaha,ariko RYAF izasubirishemo icyo kizamini 65.5/50 ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *