Umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, wamaze gufata icyemezo cyo kugumisha ingabo zayo mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021.
Iyi nama yateranye kugira ngo yemeze niba ubutumwa bw’izi ngabo bwari kuzarangira tariki ya 15 Ukwakira buzakomeza, cyangwa se niba izi ngabo zizava muri Mozambique, zigasubira mu bihugu byazo.
Icyemezo cyafashwe kigira kiti: “Inama yemeje ko SAMIM (ubutumwa bwa SADC muri Mozambique) ikomezanya ibikorwa byo kurwanya ibyihebe n’abagizi ba nabi hagamijwe kugarura umutekano no kurema ahantu heza abaturage bakwiye kongera kuba, gushyigikira ibikorwa byo gufasha abaturage no guharanira iterambere rirambye.”
Ingabo za SADC zatangiye kugera muri Mozambique guhera tariki ya 21 Nyakanga 2021, zitangira ku mugaragaro ubu butumwa tariki ya 9 Kanama 2021. Abakuru b’ibihugu bateraniye muri iyi nama bashimye ibyo zimaze kugeraho.


