SADC yashinze Perezida Lourenà§o gukora iyo bwabaga akunga u Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa SADC uhuriwemo n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, washinze Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola gukora iyo bwabaga mu rwego rwo kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Lourenà§o yahawe uyu mukoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo, mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yabereye i Luanda muri Angola.

Ni inama yitabiriye na Perezida Lourenà§o ari na we wayiyoboye, cyo kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu nka Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Hakainde Hichilema wa Zambia.

Ibihugu nka Eswatini, Lesotho, Namibia, Mozambique, Botswana na Malawi byo byari bihagarariwe n’abayobozi kuva ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe kugeza ku rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu mutima w’ibyo iyi nama yibanzeho.

Aha muri Congo hamaze igihe hari umwuka mubi hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, ndetse kuva ku itariki ya 01 Ukwakira imirwano hagati y’impande zombi yongeye kubura nyuma y’amezi atandatu y’agahenge.

Bijyanye n’iyi mirwano, abakuru b’ibihugu bya SADC bagaragaje ko bahangayikishijwe no kuba umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kujya irudubi bitewe n’imirwano yongeye kubura, ndetse no kuba M23 ikomeje kugenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

SADC imaze igihe ifite gahunda yo kohereza Ingabo zayo muri iriya ntara, mu rwego rwo gufasha Ingabo za Congo Kinshasa kwirukana M23.

Umwe mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango uvuga ko abayitabiriye “batanze umurongo ufatika ku kohereza misiyo y’Ingabo za SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.”

Itariki izi ngabo zizohererezwa muri RDC cyakora ntiyigeze itangazwa, gusa amakuru avuga ko Leta y’iki gihugu yifuza ko Ingabo za SADC zakoherezwayo mbere y’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Inama ya SADC yo kuri uyu wa Gatandatu yateranye mu gihe RDC imaze igihe kirekire irebana ay’ingwe n’u Rwanda.

Perezida Joao Lourenà§o uyoboye uriya muryango amaze igihe akora uko ashoboye kugira ngo yunge ibihugu byombi, gusa inshingano z’ubuhuza yahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ntacyo zirageraho.

Umwanzuro wa 12 w’iriya nama uvuga ko Lourenà§o yashimwe ku bw’imbaraga akomeje gukoresha mu kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwanzuro uwukurikira cyakora uvuga ko Lourenà§o yasabwe na bagenzi be “gukuba kabiri imbaraga za dipolomasi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kuri Repubulika y’u Rwanda mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye muri RDC.”

Ni Lourenà§o wahawe uyu mukoro mu gihe aheruka gutangariza i Nairobi muri Kenya ko ibyo kunga u Rwanda na RDC bisa n’ibyapfuye burundu.

Ni nyuma y’uko RDC yanze guhagarika imikoranire y’Ingabo zayo na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ikindi ikaba yaranze kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. SADC yashinze Perezida Lourenço gukora iyo bwabaga akunga u Rwanda na RDC
    Aha ndumva DRC yabonye ibyo itari yiteze.
    Uyu muhuza niba yabyemeye ubwo afite izindi nzira zamufasha gutuma DRC yakumva ko guha agaciro abaturage bayo byazana amahoro mu karere.
    Harakabaho nyakubahwa perezida wacu witondera buri kimwe kandi agatuma buri wese abona igikwiriye.
    Dukomeze tubane neza n’abatabibona iminsi izabibereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *