Itsinda ry’ingabo zoherejwe n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, riri mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya demukarasi ya Congo kuva kuri uyu wa 2 Werurwe 2023.
Iri tsinda ryakiriwe n’abasirikare batandukanye bo muri RDC barimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Constant Ndima.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Namibia uriyoboye, Lt Gen. Pinehas Martin, yatangaje ko bagiye muri RDC kugira ngo bagenzure uko umutekano wo mu gihugu kibarizwa muri SADC uhagaze, by’umwihariko mu ntara yacyo ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lt Gen. Pinehas yagize ati: “Turi hano mu butumwa twoherejwemo n’abakuru b’ibihugu bya SADC kugira ngo tugenzura umutekano wo mu bavandimwe bacu ba RDC kugira ngo dushake amahoro n’umutekano muri iki gice cya RDC, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru, maze tuzahe abakuru b’ibihugu byacu raporo y’ibyo tuzaba twabonye.”
Aba basirikare boherejwe i Goma nyuma y’uruzinduko intumwa za RDC zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Maj. Gen. Jérôme Chico Tshitambwe, zagiriye mu bihugu bya SADC.
Ubwo bavaga muri uru ruzinduko mu cyumweru gishize, Maj. Gen. Chico yamenyesheje itangazamakuru ko bari baragiye gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n’ibihugu bya SADC, kandi ko intambara ingabo zabo zihanganyemo na M23 [ngo ifashwa n’u Rwanda’ bazayitsinda bidasabye ko habaho imishyikirano.



