Sadio Mané yafashije ikipe ya Senegal gukatisha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi 2018

Sangiza iyi nkuru

Sadio Mané usanzwe akinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, yafashije ikipe y’igihugu cye cya Senegal, gukatisha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi 2018, kizabera mu Burusiya, nyuma yo kutsinda ikipe ya Afurika y’Epfo 2-0.

Kuri Peter Mokaba Stadium ya Afurika y’Epfo, Senegal ibifashijwemo na Diafra Sahko na Thamsanqa Mkhize witsinze igitego, bafashije ikipe y’igihugu ya Senegal gukura itsinzi y’ibitego bibiri ku busa muri Afurika y’Epfo.

Ku munota wa 12 gusa w’umukino, ku mupira waturutse kwa Sadio Mane, Diafra Sahko ntiyazuyaje maze aroba umunyezamu wa Afurika y’Epfo, Itumeleng Khune, igitego kiba kirinjiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku munota wa 38 w’umukino, Thamsanqa Mkhize yitsinze igitego kiba icya kabiri cya Senegal, umukino urinda urangira nta kindi kinjiye mu izamu ku mpande zombi.

Ni nyuma yo guhabwa amahirwe ya kabiri na FIFA yo gusubiramo uyu mukino, Afurika y’Epfo yari yatsinze 2-1 mu mukino ubanza, gusa byaje kwemezwa ko umusifuzi wayoboye uyu mukino Joseph Lamptey yabogamye cyane kuri Afurika y’Epfo, bityo bimuviramo guhagarikwa burundu.

Hasigaye umukino umwe usoza itsinda rya D uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha i Dakar, Senegal izakira Afurika y’Epfo, naho Bourkina Fasso yakire Cape verte.

Itsinda D, Senegal ibarizwamo rihagaze gutya:

Senegal ifite amanota 11

Bourkina Fasso ifite amanota 6

Cape Verte ifite amanota 6

Afurika y’Epfo ifite amanota 4

Mu 2002 ikipe ya Senegal yari irimo ibihangange nka Aliou Cisse na El Hadji Diouf, yanditse amateka ubwo bitabiraga imikino y’igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere , maze iyi kipe ikora amateka itsinda u Bufaransa bwarimo Zinedine Zidane, Fabien Baritez na Thierry Henry ku mukino wa mbere mu itsinda bari baherereyemo, gusa yaje gusezererwa bigoranye cyane muri ¼ na Espagne yarimo ba Morientes na Iker Casillas.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *