Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 9 Gashyantare, mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwimukira muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, umunyapolitiki w’Umunyekongo, Salomon Kalonda, ushinjwa gukorana n’u Rwanda kandi ubuzima bwe bukaba bwifashe nabi mu mezi ashize, ategereje kwemererwa kujya kwivuriza mu mahanga.
Kuba, ku ikubitiro, abamwunganira bari basabye mu bihe byashize “gusubika urubanza”, kuri iyi nshuro, ku wa Mbere, itariki 5 Gashyantare, batanze icyifuzo “cyemewe” cyo kurekurwa by’agateganyo ngo umukiriya wabo yemererwe kwitabwaho bikwiye n’abaganga.
Mu Kuboza, abaganga bagera kuri 20 bari basabwe n’ubushinjacyaha bemeje raporo y’uburwayi buteye ubwoba bwa Salomon Kalonda nkuko tubikesha mediacongo.net.
Laurent Onyemba, umwe mu bunganira uregwa mu rukiko yagize ati: “Twashyikirije Urukiko icyifuzo cyacu dusaba ko Bwana Salomon Kalonda ashobora kurekurwa by’agateganyo, ko yajya kwivuriza mu mahanga.”
Onyemba yijeje ko Kalonda, watorewe kuba umudepite ku majwi menshi mu ntara ya Kindu, “nta bushake afite bwo guhunga ubutabera.” Urukiko rwasezeranije gusubiza iki cyifuzo kuri uyu wa Gatanu.
Salomon Kalonda yatawe muri yombi azira “gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko” ku itariki ya 30 Gicurasi 2023 afatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili ubwo yiteguraga kujyana i Lubumbashi na Moà¯se Katumbi abereye umujyanama.
Kuva icyo gihe, ibyaha ashinjwa byagiye bihinduka kubera ko abamwunganira bamagana kudakurikiza inzira zose zemewe. Kuva urubanza rwatangira, ibindi birego byashyizwe ahagaragara, cyane cyane “ubugambanyi mu gihe cy’intambara binyuze mu kuvugana n’u Rwanda”, “gushaka kumenao ibanga ry’ingabo z’igihugu no guhindura abasirikare”.
Ni ibyaha byamuhesha igihano cy’urupfu biramutse bimuhamye.


