etoo1.jpg

Samuel Eto’o uherutse kugirwa Ambasaderi, yakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu mupira w’amaguru, Samuel Eto’o yakoze impanuka y’imodoka nyuma y’iminsi mike agizwe Ambasaderi ku rwego mpuzamahanga (Ambassadeur Itinérant, ambassador-at-large) na Perezida wa Chad, Marshall Idriss Deby.

Iyi mpanuka Eto’o wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado, yayikoze ubwo yari avuye mu birori, ageze mu gace ka Nkogsamba muri Cameroon, agongwa n’indi modoka y’ikigo gitwara abagenzi cyitwa Real Express yamuturutse inyuma, izuru ry’imodoka ye naryo riragonga.

etoo1.jpg

Amakuru aturuka ku munyamakuru Martin Camus wo muri Cameroon avuga ko Samuel Eto’o yahise yihutishirizwa kwa muganga kuko yakomeretse mu mutwe, gusa ubu, ubuzima bwe bukaba bumeze neza ashingiye ku makuru nyirubwite yamuhaye ubwo bavuganaga ku murongo wa telefone.

Samuel Eto’o ni umunya-Cameroon wakiniye amakipe y’umupira w’amaguru akomeye ku mugabane w’Uburayi nka FC Barcelona, Chelsea na Inter Milan. Ubu yari Umujyanama wihariye w’Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Ahmad Ahmad.

Tariki ya 22 Ukwakira 2020 ni bwo mu buryo bwatunguye benshi, Perezida Idriss Deby yagize Eto’o ambasaderi wihariye (izi nshingano zihabwa n’abanyamahanga), akazajya ahagararira Abanya-Chad mu mahanga ndetse n’Umukuru w’Igihugu, mu gihe bibaye ngombwa.

etoo.jpgNi uku imodoka ya Eto’o yangiritse

etoo2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *