Kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira, Sebastian Kurz wahoze ari Umuyobozi wa Autrichia, yatangaje ko ari umwere ubwo yajyaga mu rubanza aregwamo kuba yaratanze ubuhamya bw’ikinyoma, mu kibazo cya ruswa giherutse kunyeganyeza iki gihugu cyo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Kurz niwe muntu uzwi cyane watunzwe urutoki mu ruhererekane rw’amahano, kandi uru rubanza ni urwa mbere mu myaka irenga 30 uwahoze ari umuyobozi mukuru akurikiranwemo.
Kurz yeguye ku mwanya wa chancellor mu myaka ibiri ishize nyuma y’ibirego byinshi birimo no gukoresha amafaranga ya Leta mu itangazamakuru ngo avugwe neza nk’uko tubikesha The Guardian.
Byagaragaje kugwa bidasanzwe k’uwabaye umuyobozi wa guverinoma ukiri muto ku Isi watowe mu nzira ya demokarasi mu 2017 afite imyaka 31.
Kurz yagiye mu rubanza kubera gukekwaho gutanga ubuhamya bw’ikinyoma mu 2020 muri komite y’inteko ishinga amategeko ikurikirana ibirego byo kwica amategeko.
Kurz w’imyaka 37 yabwiye abanyamakuru hanze y’urukiko mbere yo kwinjira ati: “Nizeye ko inzira y’ubutabera, kandi ko amaherezo ibyo birego bizagaragara ko atari byo.”


