Selena Gomez yahawe impyiko n’incuti ye magara

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuzahazwa n’indwara izwi ku izina rya Lupus, bikamuviramo kurwara impyiko, umuhanzi Selena Gomez arashimira byimazeyo incuti ye magara yamuhaye impyiko ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza.

Uyu muhanzi w’imyaka 25 y’amavuko, yatangarije abakunzi be ko impamvu yari amaze iminsi atavuga mu ruhando rwa muzika, byatewe n’uburwayi butari bumworoheye yahuye nabwo mu minsi ishize, yaboneyeho gushimira byimazeyo inshuti ye Francia Raisa, wamuhaye impyiko isimbura iye yari irwaye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Selena Gomez abinyujije kuri instagram ye yagize ati “Nagiye nakira amakuru y’abakunzi banjye batishimiye uburyo nari maze iminsi ncecetse mu muziki, ndetse bamwe batunguwe n’uburyo nta ruhare rukomeye nagize mu kumenyekanisha indirimbo yanjye nshya nasohoye mu minsi ishize, gusa icyo nababwira mwese ni uko ubuzima bwanjye butari bumeze neza kuko byabaye ngombwa ko nkenera impyiko kubera uburwayi bwa Lupus bwatumye impyiko yanjye yangirika”.

Ikinyamakuru DM, bwiza.com ikesha iyi nkuru, ngo Selena yakomeje agira ati ” Nta jambo mfite ryasobanura ishimwe mfitiye inshuti yanjye magara Francia Raisa, witanze akemera kumpa impyiko ye, yampaye impano itagereranywa, ndi umunyamugisha kandi ndamukunda cyane”.

selen1

Francia Raisa wahaye impyiko Gomez, ni umwe mubakinnyi ba filime bazwi muri Amerika, aho yagaragaye muri filime yitwa “ The Secret Life of the American Teenager”.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *