Inteko Rusange ya Sena yemeje ibitekerezo byayo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026 hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026 – 2027/2028.
Mu bikwiye kwitabwaho mu ingengo y’imari ya Leta (2025/2026), harimo:
Kongera ingengo y’imari igenewe ubuhinzi kugira ngo bifashe kugera ku ntego Igihugu cyiyemeje;
Kongera ingengo y’imari igenewe ingufu kugira ngo icyerekezo cyo kugeza amashanyarazi kuri bose kizagerweho;
Kongera ingengo y’imari igenewe korohereza urwego rw’abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko kugira ngo abikorera bashishikarire gushora imari mu mishinga itandukanye;
Kugena ingengo y’imari igenewe ibikorwa byo guhuriza hamwe inzibutso, kubaka no gusana inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Kongerera ingengo y’imari Uturere twa Nyamagabe, Gisagara, Rutsiro, Kamonyi, Karongi, na Kayonza kugira ngo bidufashe kwihutisha gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene.
Muri rusange Sena isanga yarateguwe ku buryo ijyanye n’icyerekezo Igihugu cyiyemeje muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2) kandi yasaranganyijwe mu bikorwa bizafasha mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho ateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 10.
Ibitekerezo bizashyikirizwa Umutwe w’Abadepite nk’uko amategeko abiteganya.


