Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ku myanya abayobozi b’ibigo bitatu bya leta birimo Igishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Ikigega cy’imari cyo gusana imihanda (RMF) n’ikigo cya leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA).
Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho raporo ya komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ku isuzumwa rya dosiye z’abayobozi basabirwaga kwemezwa n’umutwe wa Sena.

Abo ni; Sibomana Mathias ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF), Munyampenda Imena, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) na Gatabazi Pascal ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’imyuga (WDA).

Nyuma yo kugezwaho ibisobanuro kuri raporo yakoze ku bayobozi basabirwa kwemezwa na Sena, Inteko Rusange ya Sena yemeje Bwana Munyampenda Imena, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi.

Inteko Rusange ya Sena kandi yemeje Bwana Sibomana Mathias, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF).

Inteko Rusange ya Sena yakomeje yemeza Bwana Gatabazi Pascal ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA).
Inama y’abaminisitiri yo kuwa 19 Ugushyingo yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, niyo yafatiwemo icyemezo gishyira kuri iyi myanya aba bayobozi uko ari batatu.


