Perezida wa Senegali Macky Sall yabwiye BBC ko atigeze yicuza kuba yaratindije amatora y’uyu mwaka, ibi bikaba byarateje imyivumbagatanyo yanahitanye bamwe mu baturage. Ubu amatora azaba ku cyumweru akereweho ukwezi kose ku gihe yari ateganirijwe iyo Macky Sall atabihindura ngo abishyire mu Kuboza 2024 nubwo byanzwe n’Urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga.
Macky Sall yavuze ko atigeze afata iki cyemezo wenyine, ahubwo ko yageragezaga gukemura impungenge zari zagaragajwe n’abadepite. Ati “Iyo Inteko ishinga amategeko idatora ririya tegeko ikaringarurira, amatora ntiyari gusubikwa”. Yongeyeho ati “Ntanganzwa nuko abantu bancira urubanza. Iyo mba nshaka kuguma ku butegetsi nari kwiyamamaza. Muri Afurika umuntu ashobora kuba umukandida inshuri eshanu.”
Perezida Macky Sall yamaze manda ebyiri, akaba ari zo nyirantarengwa yemerewe n’itegeko nshinga rya Senegali.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, yongeye gushimangira isezerano rye ryo kutarenza igihe manda ye iteganijwe kumara. Ati “Niba perezida utaha atatowe ku ya 24 Werurwe, uko byagenda kose nzagenda ku ya 2 Mata. Ni igihe ntarengwa kandi sinshaka kumara undi munsi n’umwe w’inyingera.”
Bwiza.com


