Abantu 8 muri Senegal bagwiriwe n’urukuta mu gihe bari mu myivumbagatanyo yatewe n’abafana mu mukino w’irushanwa ry’igikombe cy’igihugu ubwo barimo bareba umukino wa nyuma w’iri rushawa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rfi rukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byabaye mu mugoroba wo mu ijoro ryakeye ryo kuwa Gatandatu, ubwo abafana bateraga amabuye mu kibuga berekana ko hari ikipe badashyigikiye, byatumye abenshi muri bo birunda ku buhande rumwe rw’aho bari bahagaze basakuza banarwana, bigatuma urukuta ruriduka rukagwira bamwe abandi bagahanuka bityo ababarirwa mu 8 bakaba ari bob amaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi basaga 60 na bo batorohewe n’ibikomere eaho bari mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Minisitiri wa Siporo muei Senegal, Matar Ba yavuze ko abapfuye n’amakometeretse biganjemo abafana ndetse akanavuga ko bagiye gukora ibishoboka ngo ibikrwa nk’ibi bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga ntibizongere.
Polisi yo yatangaje ko ibi bikorwa byasaga n’urugomo byaje guhagarara ari uko ihageze ikabamenamo imyuka iryana mu maso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba bafana babanje guterana amagambo bituma batavuga rumwe mu gihe bamwe bafanaga ikipe ya Ouakam abandi bafana Stade de Mbour ariko zose zikaba ari iz’imbere mu gihugu.
Bamwe mu bafana bateranaga ibintu babashije kubona birimo amabuye.
Ibinyamakuru byo muri Senegal biravuga ko imodoka zitabara indembe n’abakozi bazimya umuriro bahise bahagera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’umukuru wa Senegal yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ari imbere biba bihagaritswe kuri kino cyumweru kugira ngo bibuke abaguye kuri iyo sitade.

Yongeyeho ko ababigizemo uruhare bagombye guhanwa by’intangarugero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


