Imirwano ikomeye yadutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Senegal nyuma y’uko umudepite w’umugabo w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akubise urushyi mugenzi we w’umugore nk’uko amashusho yatmbukijwe kuri televiziyo yabigaragaje, mu gihe hakomeje kuzamuka umwuk mubi mu gihugu hagati y’abanyapolitiki b’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi .
Kuri uyu wa Kane ushize, ubwo hamurikwaga ingengo y’imari, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Massata Samb, yagereye mugenzi we, Amy Ndiaye Gniby, wo mu ishyaka riri ku butegetsi, Benno Bokk Yakaar (BBY), amukubita urushyi bituma havuka amakimbirane mu nteko.
Gniby nawe yahise ajugunya intebe kuri Samb mbere y’uko undi mudepite amukubita hasi. Igikorwa cyri giteganyijwe cyahise gisubikwa kubera ko abanyapolitiki bari brimo guhererekanya ibipfunsi, ibirego n’ibitutsi nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Biravugwa ko umwukamubi n’ubushyamirane byarushijeho kwiyongera hagati y’abanyapolitiki b’uruhaande ruri ku butegetsi n’abatavuga rumwe nabwo kuva haba amatora y’abadepite yo muri Nyakanga aho ishyaka riri ku butegetsi ryatakaje ubwiganze bwaryo, ahanini bitewe n’impungenge z’uko Perezida Macky Sall azashaka manda ya gatatu mu 2024.
Sall yanze kwemeza niba ateganya kwiyamamariza manda ya gatatu, igikorwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko cyaba kitubahirije umubare ntarengwa wa manda umukuru w’igihugu yemerewe ndetse n’isezerano yari yaratanze.
Abashyigikiye Sall, w’imyaka 60, bifuza ivugurura ry’itegeko nshinga kugirango zabashe kwiyamamariza indi manda ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibabikozwa.
Muri Nzeri, indi mirwno nk’iyi yari yadutse mu nteko ishinga amategeko ubwo yateranaga ku nshuro ya mbere nyuma y’amatora ubwo abadepite barwaniraga ubuyobozi bw’inteko.
Kuri uyu wa Kane, Samb yagezaga ijambo ku nteko ku magambo Gniby yavuze mu mpera z’icyumweru aho yanenze umuyobozi mu by’umwuka wamaganye igitekerezo cya manda ya gatatu ya Sall.


