Serena Williams yashyize hanze amafoto ye atwite

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare ku isi mu mukino wa Tennis, Serena Wiliams yerekanye amafoto atwite inda aherutse guterwa n’umukunzi we Alexis Ohanian baherutse gusezerana ku mugaragaro mu Kuboza umwaka ushize wa 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko yagaragaye yambaye utwenda two kogana tugaragaza neza inda ye, mu gihe anakomeje amarushanwa mu muhamagaro we dore ko muri uyu mwaka kuva watangira yanagize imikino myinshi aho no mu kwezi kwa mbere yatsinze umuvandimwe we Venus muri Australia.
Uyu mugore kandi asobanura uko yahuye n’umukunzi we, Ohanian ku nshuro ya mbere, aho agira ati “nari ngiye mu kaaaruhuko nturutse I Roma, ubwo twahuraga akambwira amagambo ane gusa nanjy sintindaganye kumubwira yego.”
Gusa ngo ku myaka ye 35, yiyumvisha ko akiri umwana ndetse akumva anakunze kuba yabyara akagira abana nk’abandi bagore, ari nayo mpamvu yerekanye amafoto ye atwite mu rwego rwo kwishimira ko umukunzi we yamuteye inda.
Yagize ati “mu myaka myinshi nari maze, nifuzaga kugira akana ariko kugeza ubu ndumva iby’imyaka ntakibyitayeho ahubwo ndi nk’akana gato.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko nubwo yabyara atazatererana impano ye yo gukina uyu mukino wa Tennis wanatumye abantu bamwibazaho byinshi kubera imiterere nk’iya kigabo, ndetse akanishimira ko kugeza ubu amaze gufungura amashuri 2, rimwe muri Afurika ndetse no muri Jamaica.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *