Sergio Ramos anezezwa no kuba atozwa na Zidane bakinanye mu ikipe imwe

Sangiza iyi nkuru

Sergio Ramos, ubu ni we mukinnyi rukumbi usigaye mu ikipe ya Real Madrid, wayikananyemo na Zinedine Zidane, ubu wayibereye umutoza.

Ni umugabo w’imyaka 31, yinjiye mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka wa 2005, afite imyaka 19, yaje asangamo Zinedine zidane wabicaga bigacika.

Nk’uko Ramos yabitangarije ikinyamakuru Goal dukesha iyi nkuru, avuga ko anezezwa cyane no kuba yarakinanye na Zidane wari igihangange muri ruhago, ari inshuti ye nyuma akanamotoza.

Yagize ati “nagize amahirwe yo gukinana n’ibihangange bikomeye muri ruhago uhereye kuri Zizou (Zinedine Zidane), byongeye kandi kuko nambaraga nimero enye mu mugongo ,we akambara eshanu, Zizou twicaraga twegeranye mu rwambariro (vestiaire)”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko Zidane yari umukinnyi mwiza, yisanzuragaho kandi ntagire n’amagambo menshi, ati “akunda kuvuga make ariko iyo avuze avuga ukuri kwinshi, yahoraga anyitayeho nanjye nkamwisanzuraho bitari cyane nk’icyamamare ahubwo nk’umukinnyi mugenzi wanjye dukinana, ubu kuba ari umutoza nanjye nkaba kapiteni w’ikipe bituma tugirana umubano udasanzwe kandi wihariye.”

Ramos yageze muri Real Madrid mu 2005, azwiho gutsinda ibitego bikenewe cyane cyane akoresheje umutwe, ku wa 10 Ukwakira 2017 yongereye amasezerano ye azageza 2021, ni umukinnyi wa gatatu mu guhembwa agatubutse muri ikipe nyuma ya Cristiano Ronaldo na Gareth Bale.

zinedine zidane sergio ramos

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *