Shyogwe: Uwasigajwe inyuma n’amateka amaze imyaka 4 asiragizwa ku murenge asaba inzu

Sangiza iyi nkuru

Minani Evariste wo mu mudugudu wa Musezero, akagari ka Kinini, umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga amaze imyaka 4 ategereje inzu yasinyiye ku murenge amaso yaheze mu kirere.
Ubusanzwe Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri, yabaga mu nzu yari yarahawe na se umubyara, iyi nzu ngo yari ifite ibyumba bitatu na salo, nyuma ngo yaje kugwa igipande kimwe, ubu akaba asigaranye ikindi gipande kigizwe n’icyumba na salo, uyu muryango wose ukarara mu cyumba kimwe, kuko salo ariyo bacanamo.
Minani Evariste avuga ko mu mwaka wa 2013, ari bwo yahamagawe ku biro by’umurenge wa Shyogwe, abwirwa ko agiye guhabwa inzu mu mudugudu wari warubakiwe abatishoboye basigajwe inyuma n’amateka dore ko na we abarizwamo,amaso yaheze mu kirere.
Avuga ko icyo gihe yafotowe ndetse akanayisinyira nyamara akaba yarategereje ko ayihabwa araheba. Minani avuga ko asanzwe atunze no kubumba inkono, ibi bikaba bitatuma abona ubushobozi bwo kwiyubakira inzu yo kubamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati “bantumyeho ngo nzajye ku murenge wa Shyogwe, njyayo baramfotora ubundi barambwira ngo ninsinye, ndasinya, icyo gihe bambwiraga ko nzahabwa inzu mu mudugudu ahitwa i Rukaza, nategereje ko bambwira ngo nze nyigemo ndaheba.»
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Védaste, avuga ko iki kibazo cy’uyu muturage atakizi, kuko amaze umwaka umwe gusa yimuriwe muri uyu murenge, gusa avuga ko agiye kugikurikirana akamenya uko giteye, abari bamufotoye ndetse n’impamvu iyo nzu atayihawe, kuko uyu mudugudu watuwemo cyera, ku buryo amazu yaho na yo batangiye kongera kuyasana.
Kuba nta bushobozi bwo kwiyubakira inzu uyu mugabo afite nyamara akiri muto ndetse afite imbaraga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko bazamugira inama kuko aho atuye ari mu gice cy’umujyi akareba umuntu wamuguranira ubutaka akabona ikibanza cyo kubakamo, kuko aho atuye ntiyashobora kuhiyubakira kandi ari mu gice cy’umujyi, ko gisabwa kubakwamo inzu zigendanye n’umujyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *