Shyorongi: Imodoka yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Imodoka itwara abagenzi (Coaster) yavaga i Musanze igana Kigali, ikoze impanuka igeze mu makorosi y’i Shyorongi, irenga umuhanda igwa mu manga, yahitanye ubuzima bw’abantu 14.

Iyi Mpanuka yabaye mu masaha ya saa cyenda zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nyamweru, Umudugudu wa Agatare.

index 1

“Ni impanuka iteye ubwoba, byonyine no kugera aho yabereye nabyo ntibyoroshye, yarenze umuhanda ihanuka ahantu harehare hagati y’imisozi”. Ibi ni ibitangazwa n’umuturage nawe wumiwe uri aho iyi manuka ibereye.

Undi ati”Yakonkobotse aho bita Nyabyiyone, winjiriye mu gahanda karomboreza umugezi wa Yanza, nko muri 2,5km. Impanuka yisekagura ku rutare runini cyane, kandi ruri ku buhaname buteye ubwoba”.

Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda itangaza ko bigoye kumenya icyaba cyateye iyi mpanuka, yahagurutse irimo abantu 28 hapfa 14 (abagabo 7, abagore 5, abana 2 b’abakobwa) abakomeretse ni 8 harimo 3 bakomeretse bikomeye.

S18

Iyi modoka ya Coaster ni iya kompani “Kigali Safari”

S1 S2 S3

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

S4 S5 S6

Biravugwa ko habashije kuvamo akana gato katagize icyo kaba

S7 S8 S9 S10 S11 S12 S13 S14 S15 S16 S17

Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Photos: Kalisa Philippe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *