Si benshi bakunda Museveni kugeza ahanjye- Kizza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016, ubwo Kizza Besigye umuyobozi mukuru w’ishyaka FDC ryo muri Uganda yasuraga abaturage bo muri district ya Ibanda, nibwo yatangarije imbaga y’abaturage bari baje kumwakira ko atanga Museveni nubwo bamufata nk’utavuga rumwe nawe.
New Picture 7
Kizza Besigye wakiriwe n’imbaga y’abayoboke b’ishyaka rye(FDC), bamwakira nka perezida w’igihugu ndetse nanateguye itapi itukura (red carpet) agomba gutambukaho nka perezida, yabatangarije urwango Museveni abafitiye ariko ko bo bamukunda.
[ad id=”44145″]
Yagize ati: “ubwo nari ndi hanze numvishe ibibazo by’abanyeshuli bafungiwe, kandi ababyeyi babo baragiye bagurisha imirima yabo kugirango bajye muri kaminuza, barakubiswe baterwa ibyuka biryana mu maso ubwo bigaragambyaga baharanira uburenganzira bwabo”.
Yakomeje agira ati: “Kujya muri kaminuza ubu, umunyeshuli agomba kwishyura miliyoni 3 z’amashilingi ya Uganda, ese Museveni iyo aba yiga muri iki gihe Kaguta (se) yari kubashya kwishyura aya mafaranga?”.
[ad id=”44145″]
Kizza akomeza avuga ko nta Mugande wanga Museveni ndetse ko nta nurwanya ibyo akora, ati:”Ntabwo Abagande banga Museveni, by’umwihariko njye nari mu bamwamamazaga mu matora y’1980, ndetse namusanze mu ishyamba njya kwifatanya nawe, namuvuraga nta kintu yari yagira kugeza naho afatiye ubutegetsi, si benshi bakunda Museveni kugeza ahanjye”.
Uruzinduko rwa Kizza Besigye muri kariya gace (Ibanda district), rwari runagamije gukusanga inkunga kugirango naho hubakwe ibiro bya FDC, abaturage bakaba baragiye batanga amafaranga, inkwavu,inkoko,…baharanira ko ibyo biro byazubakwa.
new-picture-1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *