Si ndi mu bavuga ko  Museveni  atabogamye mu bibazo by’u Rwanda n’u Burundi- Dr. Rudasingwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda uba mu buhungiro akaba n’umunyapolitiki  Dr. Theogene Rudasingwa avuga ko we atari mu bantu bavuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atari umuntu ubogamye mu gusubiza ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’Uburundi yagaragarijwe mu ibaruwa yandikiwe na Perezida Nkurunziza.

Perezida Nkurunziza aherutse kwandikira mugenzi we  Museveni amubwira ko u Rwanda atarufata nk’umuturanyi ko ahubwo ari umwanzi.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko ibaruwa Nkurunziza yandikiye uwa Uganda yashyikirijwe Museveni ku wa kane, itariki 22 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira.

Bimwe mu byari biyikubiyemo ni uko  Nkurunziza yemezaga atazicarana n’abagerageje kumuhirika ku butegetsi mu 2015 we avuga ko bibera mu Rwanda kandi iki gihugu kibaha ubufasha.

Iyi ni ingingo ubutegetsi bw’u Rwanda butahwemye gutera utwatsi.

Museveni mu  ibaruwa ye yo kuwa 8 Ukuboza 2018 yandikiye  Nkurunziza yamusubije ku ngingo zinyuranye mu byo yari yamwandikiye maze ashimangira  ko yashyikirana n’abashatse kumuhirika ku butegetsi mu 2015.

Dr. Rudasingwa mu kiganiro na BBC avuga ko yanenze uburyo Museveni yagiye asubiza zimwe mu ngingo zazamuwe na Nkurunziza mu  ibaruwa ye ahanini zerekeye umubano we n’u Rwanda agahamya  ko  Perezida Museveni  yabogamye kandi ko ibi bitabura bitewe  n’uko yagiye akorana byinshi n’u Rwanda.

Ati “(…) Hari ibyo tuvuga hanze aha ngaha ariko hari n’ibyo abantu baba batekereza, uko babona umuntu. None se Museveni ku bibazo by’u Rwanda, ku bibazo bya Congo [Kinshasa] byagiye bibaho, byo we n’u Rwanda bagiyemo cyane cyane  muri Congo n’ukuntu abantu babona Museveni, uwatekerezako ari umuhuza udafite aho abogamiye yaba ari nka nde? Ntabwo ndi muri bo (…)”

arton30264 4eea4
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni unengwa na Dr. Rudasingwa kubogama mu gusubiza ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Rudasingwa akomeza avuga ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wakomeje kwirengagiza ikibazo cy’Uburundi ahubwo ukimiriza imbere ikinyoma ibintu byatumye abaturage batakaza icyizere.

Ati “ (…) Icyo nicyo nageragezaga kumwibutsa[Museveni], kugira ngo n’Abarundi bagire icyo cyizere bakabaye  babona ko uwo muryango [EAC] uvugisha ukuri ku bibazo biriho bigenda bikagera ikambere muri abo bayobozi byitwa ko bayobora ibyo bihugu byacu. Ibi bibazo bituma abantu bagira urwikekwe bagatangira gutekereza ko n’iyo abantu baba badafite aho babogamiye, bati bariya bafite aho babogamiye.”

Dr. Rudasingwa ashimangira ko Museveni uko biri atandukanye n’abandi bakuru b’ibihugu  bo mu karere mu buryo bafata abatavuga rumwe n’abo gusa akavuga ko na we atari miseke igoroye.

Ati “(…)  We aragerageza. Hari abo bahoze mu muryango umwe na we bagira gutya bakajya muri opozisiyo bakamurwanya. Ntabwo ikindi abafunga cyane,batoroka ngo bahunge cyangwa ngo abice. Ariko Museveni na we aribuka ko yasinye amasezerano naba Okello ngira ngo mu 1985 ariko akayasesa agafata ubutegetsi (…)”

Wasoma: https://bwiza.com/2018/12/12/perezida-museveni-yasabye-perezida-nkurunziza-kwemera-gushyikirana-nabagerageje-kumuhirika/

https://bwiza.com/2018/12/17/dr-rudasingwa-avuga-ko-museveni-adaha-agaciro-uruhare-cndd-fdd-yagize-mu-kuzahura-u-burundi/

Dr. Theogene Rudasingwa ni umwe mu bashinze ishyaka rirwanya Leta y’ u Rwanda ari ryo Rwanda National Congress (RNC). Yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ari ryo Rwanda Patriotic Front (FPR) anaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1996 kugeza mu 1999.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu mugabo wakoze no muri Perezidansi y’u Rwanda  aba mu  buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2004.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *