Nyuma y’amezi 5 adakandagira mu kibuga, Abuba Sibomana yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya ‘APR FC’, intego azanye ngo ni iyo gutwara ibikombe.
Abuba Sibomana ukina mu binyuma yugarira ku ruhande rw’ibumoso, yari amaze amezi atanu adakora ku mupira, ni nyuma y’imvune yagize ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports Fc, kuri ubu yatangiye imyitozo yoroshye mu ikipe nshya ya APR FC.
Ubwo yari ku myitozo y’ikipe ye APR FC ntabwo yakoranaga n’abandi imyitozo ikomeye ahubwo yari gukora iyoroheje. Uyu mukinnyi avuga ko abaganga bamuhaye amezi atandatu ariko ku mezi atanu gusa agatangira imyitozo yoroheje.
Yagize ati “meze neza ndi gutangira imyitozo yoroshye, ku mezi atandatu bari bampaye ,bambwiye ko ku mezi atanu nzatangira kwitoza buhoro buhoro,ntegereje igihe cya muganga ko cyashira kandi kirashirana n’uku kwezi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe impamvu APR FC yamuhaye amasezerano kandi afite imvune akuye muri Rayon Sports FC, yasubije ko yari afite amakipe menshi amushaka, gusa ibiganiro yagiranye n’iyi kipe yabishimye.
Yagize ati “baranyegereye nkuko andi makipe yanganirizaga, gusa nahisemo aho mbona inyungu, ni muri APR FC”.
Abuba aje muri APR FC mu gihe ku mwanya akinaho , ku ruhande rw’inyuma ibumoso mu bugarira, hari umukinnyi umaze kwigaragaza yaba muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu, Emmanuel Manishimwe uzwi ku izina rya Mangwende, Abuba avuga ko yiteguye gukora cyane agahatanira umwanya.
Ati “iyo uri umukinnyi uzi icyo gukora nta mukinnyi usuzugura, no muri kamere yanjye nta mukinnyi njya nsuzugura “.
Yakomeje avuga ko umukinnyi wese ujya muri 11 babanza mu kibuga aba akomeye kandi ugukora k’umuntu niko kumuha kubona umwanya mu ikipe wo kubanzamo.
Ati “umukinnyi wese hano muri APR kandi uhora muri 11 babanzamo, bose baba bakomeye, ntawe uba yoroshye, ugukora k’umuntu niko kumuha amahirwe, ku bwanjye mbona nta mukinnyi mubi uba muri APR” .
Abajijwe agashya azanye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yavuze ko aje kubafasha gutwara ibindi bikombe, kandi bishoboka ko bazagera mu matsinda ya CAF confederation Cup n’ubwo bitoroshye.
Ati “APR n’ikipe itwara ibikombe, n’umukinnyi mushya wese uje agomba kugendera kuri iyo ntego, ngomba gushyiraho umusanzu wanjye kugirango twongere ibikombe”.
Abuba Sibomana yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yayimazemo imyaka ine ayihesha ibikombe bibiri bya shampiyona , yahavuye 2015 ajya muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia ahamara imyaka ibiri , umwaka ushize nibwo yagarutse muri Rayon Sports ahabwa amasezerano y’amezi atandatu, yakinnye imikino mike kubera imvune yari amaranye iminsi.
Yasoje amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, ntibayongera aribwo yahise yerekeza muri APR FC ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


