Simbona ko cyatunanira_Perezida Kagame ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 26 Kamena 2021 ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yari mu ruzinduko mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yavuze ko hari ubushobozi bwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu burasirazuba bw’iki gihugu cy’abaturanyi.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo we na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC bari bamaze gusura agace ka Kibati kagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi 2021.

Iki kiganiro cyaranzwe n’ingingo zitandukanye zihuriye ku mubano w’ibihugu byombi, aba bakuru bombi bashimangira ko ubu uhagaze neza nyuma y’ibihe n’ibihe ibi bihugu byabanye bishishanya.

Ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kuranga uburasirazuba bwa RDC, Perezida Kagame yavuze ko nta mutuzo u Rwanda rwagira mu gihe igihugu gituranyi kitawufite.

Umukuru w’Igihugu yashimiye intambwe Perezida Tshisekedi yateye igamije kurandura burundu ikibazo cy’umutekano muke muri iki gice cy’igihugu, ubwo yashyiraga intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe guhera mu ntangiriro za Gicurasi 2021.

Yavuze ko mu gihe RDC yaba yifuza ko u Rwanda rwayifasha mu gukemura iki kibazo, ruzabikora, kandi agaragaza ko hari icyizere cy’uko cyakemuka ashingiye ku bushobozi buhari.

Nk’uko tubikesha BBC, Perezida Kagame yagize ati: “Dufite ubushobozi, dufite ubumenyi ku bibazo byacu n’ubushake bwo gufatanya, simbona uko cyatunanira. Nategereje igihe kirekire ngo bimwe muri ibi bibazo bikemuke.”

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri RDC rwakurikiye urwo Perezida Tshisekedi yagiriye mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda tariki ya 25 Kamena 2021. Abakuru b’ibihugu bivugwa ko baganiriye byinshi ku bufatanye bwabyo mu bikorwa by’iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *